Delly Sesanga umudepite mu Ntekonshingamategeko ya DRC, yashinje ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi gushoza intambara y’amacakubiri n’ivangura mu gihe bahangaye n’indi bashojweho n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa DRC.
Depite Delly Sesanga, akomeza avuga ko umushinga w’itegeko ryiswe”Congolite” ushobora gukurura amacakubiri n’umwiryane mu Banye congo bikaba byateza indi ntambara ishingiye ku moko n’uturere muri iki gihugu.
Ni itegekora kumira Abanyapolitiki batavuka ku babyeyi babiri b’Abanye congo kujya munzego z’ubuyobozi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya DRC, ariko benshi bakemeza ko ari umugambi wa Perezida Tshisekedi wo guheza Moise Katumbi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Depite Sesanga avuga ko mu gihe DRC ihanganye n’umutwe wa M23, abari mu butegetsi bw’iki gihugu batangiye gushoza indi ntambara y’amacakubiri, ironda bwoko n’ironda Karere, kubera inyungu zabo bwite zishingiye ku kugundira ubutegetsi.
AtI”Igihugu cyacu gishobora kujya mu icuraburindi kubera itegeko rya”Congolite’ riri gutegurwa ku nyungu zabashaka kugundira ubutegetsi mu gihe dufite n’ikindi kibazo cya M23. Ni itegeko ryuzuyemo amacukubiri, ivangura n’ironda bwoko .
Ibi bishobora gucamo Abanye congo ibice ndetse bigatuma habaho guhangana hagati y’abaturage bitewe n’uko hari igice kimwe cy’Abanye congo gishobora guhezwa no kwamburwa uburengenzira bwacyo.”
Delly Sesonga ,yakomeje avuga ko abategetesi ba DRC badashaka kwigira ku mateka ashobora kubafasha kubaka igihugu cyabo ,ahubwo bakaba barahisemo guca mu nzira z’ubusamo kugirango bakunde bagume ku butegetsi.
Yasabye abandi badepite mu Ntekonshingamategeko ya DRC, kudashyigikira uwo mushinga w’iryo tegeko, kuko ushobora gushoza intambara y’amacakubiri mu Banye congo,mu gihe niyo bahanganye nayo ya M23 itaboroheye.