Uwahoze ari Perezida wa Reta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump ategerejwe imbere y’urukiko i New York kuri uyu wa 04 Mata, aburana ku byaha byo kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni kugira ngo ahishire umubano yagiranye nawe.
Muri uru rubanza Uyu mukinnyi uzwi ku izina rya Stormy Daniels avuga ko yahuye na Trump mu mwaka wa 2006, kuva ubwo batangira kuryamana, ibintu yita ko bitamunezezaga na gato.
Nti byaciriye aho kuko mbere y’amatora ya 2016 yagejeje Donald Trump ku butegetsi bwa Amerika, Daniels avuga ko yahawe ibihumbi $130,000 kugira ngo atazahingutsa iyo nkuru.
Gusa Trump ahakana ibyo uyu mugore amushinja, akavuga ko ari ibihimbano bishingiye kuri politiki.
Umunyamategeko wunganira Donald Trump, Susan Necheles, yabwiye AFP ko biteguye kwitaba inteko isuzuma ishingiro ry’ikirego cy’Ubushinjacyaha i Manhattan muri New York, ku wa Kabiri.
Kuri uru rwego, ubushinjacyaha burashinja, uregwa akiregura, umucamanza agafata umwanzuro niba ikirego gikomeza cyangwa giteshwa agaciro.
Donald Trump akimara kubona iryo hamagazwa, yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga yandika ko adateze kuzabonera ubutabera muri New York.
Ibi bibaye mu gihe uyu wahoze ayobora Leta zunze ubumwe za Amerika yari yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza, mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024.
Michael Cohen wabaye umwunganizi wa Trump, akaba ari na we wishyuye Daniels ayo mafaranga, yahamijwe ibyaha bifitanye isano nayo. Ni na we mutangabuhamya ushinja muri uru rubanza.
Ahamya ko mu gihe Donald Trump yabihanirwa, ari bwo ubutabera bwaba butanzwe.
Trump ni uwa mbere wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukurikiranweho ibyaha, nyuma yo kuva ku ntebe y’ubutegetsi muri White House.
Uyu muperezida ubutgetsi bwe bwaranzwe n’ibibazo bitandukanye kuburyo yagezwe amajanja inshuro 2 zose, bashaka kumweguza kubutegetsi.
Umuhoza Yves