Urubyiruko rwo mu karere k’Ibiyaga bigari,rugizwe n’Abarundi, Abanyarwanda n’Abanye Congo bavuga ko biyemeje kwimakaza amahoro binyuze ku mbuga nkoranyambaga, no kurwanya ibyaha bikorerwa bizikorerwaho.
Urubyiruko rwo mu Burundi, u Rwanda na DRC rusanga gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bigira uruhare mu gukemura amakimbirane mu karere. Abahanga barahamagarira abakiri bato kwirinda amacakubiri ahubwo bakimakaza umuco w’amahoro
Abatanze ibiganiro muri gahunda ya Génération Grands Lacs bagarutse ku mikoreshereze y’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, ingaruka zo kuzikoresha nabi mu bihe by’amakimbirane ndetse n’uruhare rwabo mu gushimangira amahoro mu biyaga bigari.
Ubushakashatsi bwerekana ko iyo abanyafurika bakiri bato bagiye kumurongo, akenshi bajya kurubuga rusange nka Facebook, Twitter, WhatsApp, YouTube na Instagram n ‘ibindi. Ni izihe ngaruka zishobora kuvuka mu gihe izi mbuga nkoranya mbaga zaba zikoreshejwe nabi?
Agace k’ibiyaga bigari niho hagaragara amakimbirane hagati y’abaturage. Disinformation, ubutumwa bwinzangano, gukaza umurego mu magambo atari ukuri, ibi ni bimwe mu ngaruka z’umutekano muke ugaragara mu karere k’ibiyaga bigari muri iki gihe.
Ibikorwa by’urugomo hamwe n’ibitero byibasiye ibice bimwe na bimwe byo mu biyaga bigari, abaturage bo mubice bimwe na bimwe baricwa abandi barameneshwa mbese ugasanga ibi byose bitizwa imirindi n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranya mbaga, mu buryo butari bwo.
Ni muri urwo rwego Urubyiruko rufite uruhare runini rwo kugarura amahoro hakoresheshwe izo mbuga nkoranyambaga zakunze kwifashishwa n’ababiba inzangano, rukazihindura imiyoboro mishya y’itumanaho iboneye kandi yigisha imbaga nyamwinshi iby’urukundo mu bantu, kuko igera kuri benshi.
Urubyiruko rugomba gukangurira abantu kureka ibikorwa by’ubugizi bwa nabi berekanako ubwuvikane, ubufatanye n’urukundo aribyo bizazana amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.
Nk’uko urubyiruko rwa Goma muri DRC rubitangaza, imbuga nkoranyambaga ni inkota ityaye yo kurwanya amacakubiri hagati y’abarundi, Abanyarwanda ndetse n’Abanye Congo, mu buryo bumwe cyangwa ubundi
Ikindi kandi iyo imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe nabi zishobora kuba intwaro zo gusenya umuryango wacu, nko mu gihe hatangajwe amakuru y’ibinyoma, y’inzangano cyangwa se amagambo yo gusebanyan’ibindi…..
Umwe mubanye congo waganiriye n’umunyamakuru wa Rwandatribune we yagize ati: “Igihe turi mu ntambara, dushobora kuvuga tuti Abanyarwanda ni abanzi bacu, tukavuga ko atari abavandimwe bacu, ariko kandi, turi bamwe, hamwe no kumvikana, amahoro azaza.”
Ku rundi ruhande imbuga nkoranyambaga zigira uruhare mu gushimangira amahoro mu bihugu byo mu biyaga bigari iyo bikoreshejwe neza.
Urubyiruko rwo mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda rwo rugaruka ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga kandi rurahamagarirwa kuzikoresha neza mu guharanira amahoro. “Umuntu yicaye imbere ya mudasobwa cyangwa telefoni ye maze akohereza amakuru y’ukuri kandi yubaka bagenzi be byafasha bagenzi be kurwanya ikibi.
Umwe muri uru rubyiruko we asobanura ko imbuga nkoranyambaga zimaze kwera imbuto nyinshi. Yishimiye ishyirwaho ry’amatsinda ya WhatsApp ahuza Abanyarwanda n’Abanyekongo. Kuri we, niba hari ikintu kibaye mu karere, bohererezanya ubutumwa kugira ngo bumve uko ibintu bimeze barebe niba hari n’uruhare bagira mu gushakira icyo kibazo umuti uboneye aho kwihorera. Imbuga nkoranyambaga ntizikoreshwa mu kubiba urwango no guteza amakimbirane.
Mu Burundi ho, urubyiruko ruvuga ko bahari cyane ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko Byoroshye cyane gusangira ubutumwa. Bo bagira bati: “Ubutumwa bw’urwango iyo butambutse mu gihe hari umwuka mubi, biba ari nko kongera amavuta mu muriro. Bakomeza bavuga bati tugomba gukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo tugabanye kandi tunyomoze amagambo y’inzangano kandi asebanya azicishwa ho umunsi k’uwundi.”ibi bikaba byavuzwe n’umukobwa ukiri muto wo muri Bujumbura.
Placide Kefa, impuguke mu itumanaho, ukomoka muri Uvira asesengura imikoreshereze y’urubyiruko n’uburyo rukoresha imbuga nkoranyambaga, yavuze ko Urubyiruko rwinshi rukoresha imbuga nkoranya mbaga rwohererezanya ubutumwa bukurura urugomo, Amafoto na videwo biteye isoni cyangwa byerekana imibiri idafite ubuzima bikunze kugaragara muri aka karere, asaba urubyiruko aho ruva rukagera kugerageza kuzikoresha mu kubaka aho gusenya.
Iyi mpuguke ivuga ko uku gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga bibangamira iterambere ryo mu karere k’ibiyaga bigari.
Placide Kefa abona ko gukoresha neza imiyoboro rusange ari ngombwa mu guhuza abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari. Kuri we kurwego rwitumanaho, imbuga nkoranyambaga ni inyundo igira uruhare mu kubana mu mahoro no guhuza ubutumwa.
Uyu mugabo yasabye ko hashyirwaho amatsinda y’amahoro ya Facebook na WhatsApp. Ati“Ubutumwa busangiwe bugamije gukangurira abantu kurwanya ihohoterwa n’imyitwarire mibi, byagira uruhare mu iterambere ryumuryango wacu. Ibi bizaba impamvu yo kuba indashyikirwa mu iterambere ryo mu karere k’ibiyaga bigari”.
Génération Grands-Lacs ni gahunda ya buri cyumweru y’urubyiruko rwo mu karere k’ibiyaga biagari, ni umwanya mwiza wurubyiruko no gutanga ibitekerezo byabo ndetse bikabafasha gutanga umusanzu mubibazo biri mu karere kabo.
Uwineza Adeline