Kuwa 23 Werurwe 2023, Perezida Felix Tshisekedi yafashe umwanzuro wo guhindura guverinoma yongeramo abaminisitiri bashya barimo Vital Kamere na Jean Pierre Bemba mu buryo bwatunguye benshi.
Ku munsi wejo tariki ya 30 Werurwe 2023 mu buryo busa nko guca amarenga, Tina Samalama umuvugizi wa Perezidansi ya DRC yahishyuye impamvu Perezida Tshisekedi yahisemo guhindura guverinoma kuri iyo tariki, yahuriranye n’imirwano ikomeje guca ibintu hagati ya M23 na FARDC mu burasirazuba bwa DRC.
Umuvugizi wa Perezidansi ya DRC , yavuze ko abantu bagomba kwibaza ndetse bakitondera impamvu Perezida Tshisekedi yakoze izo mpinduka kuwa 23 Werurwe 2023.
Ati:’’Mu gomba kwibaza impamvu nyakubahwa Perezida Felix Tshisekedi yashyizeho guverinoma nshya kuwa 23Werurwe 2023.Bitandukanye no kuwa 12 Mata 2021 ubwo yabigenzaga atyo.”
Tina Salama yongeye guca amarenga bwa kabiri, yibutsa ko abanshinze umutwe wa M23 bahisemo iryo zina bashingiye ku masezerano yo kuwa 23 Werurwe 2009 hagati ya Gerinoma ya DRC n’umutwe wa CNDP.
Akomeza avuga ko nyuma abari bagize umutwe wa CNDP, aribo baje gushinga undi bawita “M23” bisobanuye”Mouvement le 23 Mars” mu rwego rwo kugaragaza ko amasezerano bagiranye na Guverinoma ya DRC kuri iyo tariki atubahirijwe.
Bamwe mu banyapolitiki bo muri DRC n’abandi bakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mucye muri DRC , bavuga Tina Salama yashatse kugaragaza ko Guverinma nshya yashyizweho na Perezida Tshisekedi , ifite inshingano zikomeye zo guhangana n’umutwe wa M23 bivugwa ko izibanze, zahawe Jean Pirere Bemba wagizwe Minisitiri w’ingabo wungirije.
Jean Marie Kassamba umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyamkuru muri DRC akaba n’umuyobozi wa Tel 50 yagize ati:
” Gushyiraho Guverinoma nshya kuwa 23 Werurwe, ni uburyo perezida Tshisekedi yashaka kugaragaza ko we n’abandi ba Minsitiri bashya bashizwe muri Guverinoma, biteguye guhashya no kurandura umutwe wa M23 n’abafatanyabikorwa bayo by’umwihariko Jean Pierre Bemba wagizwe Minsitiri w’Ingabo.”
Kuva Perezida Tshiekedi yahindura Guverinoma akagira Jean Pierre Bemba wahoze ayobora Inyeshyamba za MLC(Mouvement pour la Liberation du Congo) zaterwaga inkunga na Uganda Minisitiri w’Ingabo, benshi mu Banye congo nti bahwemye kugaragza ko nta kindi cyatumye ahabwa izi nshingano atari ukurwanya umutwe wa M23, bitewe n’uko afite uburambe mu bya gisirikare ndetse akaba azi neza Abayobozi ba M23 dore ko hari abo yakoranye nabo mu gihe cy’intambara ya kabiri ya Congo yari igamije kurwanya Ubutegetsi bwa Laurent Desire Kabila.
Impamvu irigaragaza. Aradhaka ko benewabo wa Bemba na bene wabo wa Kamerhe biyumvamo imigambi ya Cyirumbu