Ku Munsi wejo tariki ya 30 werurwe 2023, abatuye mu mujyi wa Goma bagiye mu mihanda bakora imyigaragambyo yari igamije kwamagana icyo bise”Ubugambanyi buri gukorerwa intara ya kivu y’Amajyaruguru.”
Abigaragambya, bavuga ko Komisiyo ishinzwe amatora muri DRC iri kwihutisha ibarura ry’abagomba kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu , mu gihe hakiri umubare munini w’abataribaruza kugirango bahabwe amakarita y’itora afatwa nk’irangamuntu muri iki gihugu .
Abigaragambya, bavuga ko ibi bibazo biri guterwa n’ikimenyane na ruswa byayogoje abashinzwe ibarura, hakiyongera ho n’umubare mucye w’ibiro bishinzwe ibarura.
Abigaragambya, bakomeza bavuga ko mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa kugirango igihe cy’ibarura kirangire, Guverinoma ya DRC ntacyo iri gukora kugirango ikosore aya makosa kandi yarabimenyeshwe mbere hose.
Aba banye congo , bafashe iki gikorwa nk’ubugambanyi buri gukorerawa intara ya Kivu y’Amajyaruguru basa ko:
“ Komisiyo ishizwe amatora (CENI) igomba kongera igihe cyo kubarura abagomba kwitabira amatora ho amezi atatu, Kongera umubare w’ibiro bishinzwe ibarura no kurwanya ikimenyane na ruswa bikomeje kuranga abashinzwe ibarura mu kubarura no gutanga amakarikata y’itora.”
Abahagarariye Geveration Positive(GP) mu mujyi wa Goma , bavuga ko ibi bibazo byose biri kugaragara mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru gusa, bakemeza ko ari gahunda yateguwe n’ubutegetsi bwa DRC kugirango buheze abatuye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.
Amakuru ndukesha imboni yacu iherereye mu mujyi wa Goma, avuga ko muri ibi bikorwa byo kubarura abagomba kwitabira amatora y’mukuru w’igihugu mu mujyi wa Goma n’ahandi muri Kivu y’Amajyaruguru, hari abantu benshi bari kwangirwa kubarurwa hashingiwe ku moko yabo naho bakomoka, by’umuhariko abibasiwe cyane akaba ari Abanye congo bavuga Ikinyarwanda hakaba n’abandi babanza gusabwa ruswa btayitanga ntibabashe kubona ikarita y’itora.