Perezida Pierre Nkurunziza wayoboye igihugu kuva muri 2005 akageza muri 2020, ubwo yatabarukaga azize uburwayi bw’umutima ngo urupfu rwe rwabanje kugirwa ibanga n’umugorewe kugira ngo igihugu kibanze kibitangaze.
Uyu mu Perezida wari yaravutse ku wa 18 Ukuboza 1964, nk’uko bitangazwa n’umugore we ngo yatabarutse kuwa 08 Kamena 2020 ariko abanza kubigira ibanga kugira ngo igihugu ubwacyo kibanze kibitangaze, hanyuma nawe abone kubibwira umuryango.
Madame Denise Nkurunziza avuga k’urupfu rw’umugabo we
Ku wa 9 Kamena mu 2020 nibwo Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida w’iki gihugu Pierre Nkurunziza, yatabarutse aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, azize indwara y’umutima.
Itangazo ryashyizwe hanze icyo gihe ryavugaga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse areba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko bigeze nijoro amererwa nabi ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.
Nk’uko umugore we akomeza abivuga ngo ku Cyumweru yasaga n’uworohewe ndetse aganira n’abari bamuri hafi ariko mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwarahindutse cyane umutima urahagarara.
Agaruka ku rupfu rw’umugabo we, Denise Nkurunziza usigaye ari umuvugabutumwa yavuze ko yamenye iyi nkuru y’akababaro mbere ariko ayigira ibanga nk’uko radio BBC yabitangaje.
Yagize ati “Nabimenye ari mu gitondo, ariko nagiye kubivuga ku mugoroba w’umusi ukurikirye ho, sinari gutanga igihugu kubivuga, kandi yari uwacyo.”
Uyu mugore yagize ibyago byo gupfusha umugabo mu gihe nawe yari amaze iminsi arwariye muri Kenya.
Agaruka ky’urupfu rw’umugabo we yagize Ati “Uwabimbwiye yansabye gusenga ngo kuko agiye muri koma, Hari mu gitondo, ariko njyewe nari numvise ijwi rimbwira ko kabaye, mpita nshimira Imana, yo yisubije umuntu wayo. Uwo muntu naramubwiye nti nimubure kwakira ugushaka kw’Imana.”
Denise Nkurunziza yavuze ko umuntu wenyine yamenyesheje amakuru y’urupfu rw’umugabo we ari umuhungu wabo.
Ati “Narahamagaye umuhungu wanjye mukuru yari i Bujumbura, mubwira ko se arembye, ko yihuta akajya kumureba mu bitaro i Karusi. Ariko naramwihanangirije ko atinjira mu bitaro atambwiye. Inzira yose nakomeje kumuhamagara mubaza aho ageze. Ageze aho bahagarika imodoka ku bitaro naramutegereje arangiza guparika ubundi mumenyesha iyo nkuru ko se yitabye Imana. Mubwira ko yagerageza kwihangana nk’umugabo.”
Urupfu rw’uyu mu perezida rwatunguye benshi dore ko rwabaye mugihe cyari gikomereye akarere k’Afurika y’Iburasirazuba dore ko muri iki gihe ari nabwo umukuru w’igihugu cya Tanzaniya Jhon Pome Magufuri yatabarutse muburyo butunguranye.
Abantu benshi baratunguwe ariko babihuza n’ibihe bikomeye isi yari irimo by’icyorezo cya COVID 19 cyari kiri koreka imbaga.
Umuhoza Yves
Ibirozi byinshi ahoramo nibyo byamuharutse