Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, hari kuba inama mpuzamahanga, yagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’uyu muryango.
Ni inama iteraniye i Kigali, yitabiriwe na bamwe mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi, ndetse n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu ndetse n’abayobozi b’amashyaka y’Ibihugu binyuranye ku Isi.
Muri iyi nama kandi hatangiwemo ibiganiro ndetse n’ibitekerezo, byose byagarukaga ku bikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’uyu Muryango wa RPF-Inkotanyi.
Umuryango wa RPF-Inkotanyi wabohoye u Rwanda rwari rumaze igihe kinini rutegekwa n’ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.
Mu batanze ibitekerezo bose, bagarukaga ku byo RPF yakoze nyuma ya Jenoside byo kubaka u Rwanda rwari rwashegeshwe bikomeye na Jenoside, ariko muri iyi myaka 29 ishize, rukaba ari Igihugu kiza mu bya mbere bitekanye.
Abandi kandi bagarutse ku kuba aka kanya Abanyarwanda bose babanye neza nta vangura rikirangwa mu Rwanda rishingiye ku bwoko.
Bavuga kandi ko iterambere ry’u Rwanda muri iyi myaka 29 ishize, ryarihuse bigizwemo uruhare n’imiyoborere myiza izira amakemwa ya RPF-inkotanyi.Amb. Ami Ramadhan Mpungwe, umuyobozi Mukuru w’Ikigo kitwa Tanzania Chamber of Minerals & Energy cyo muri Tanzania yagize “Kuri njye navuga ko RPF yari izi ibibereye u Rwanda, yaba mu miyoborere myiza, uburezi, ubuzima ndete n’ibidukikije.”
Uyu munyapolitiki kandi yavuze ko umuntu ageze mu Rwanda akareba ibimaze kugerwaho, adashobora gutekereza ko rwabayemo amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni imwe, kandi igasenya Igihugu cyose ku buryo kucyubaka byabaye ngo guhera ku busa.
RWANDATRIBUNE.COM