Intumwa idasanzwe y’umuryango w’Abibumbye akaba n’umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Madame Bintou Keita hamwen na Volker Turker Komiseri w’uburenganzira bwa Muntu batangaje ko umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo warushijeho kuzamba, kugeza ubu bikaba bikomeye kurusha mbere.
Ni ibintu byagarutsweho kuri uyu wa 30 Werurwe ubwo bari mu nama ya 52 yiga k’uburenganzira bwa muntu yabereye I Geneve mu gihugu cy’Ubusuwisi.
Uyu muyobozi wa MONUSCO yatangaje ko umutekano n’uburenganzira bwa Muntu byifashe nabi mu burasirazuba bwa DRC, kuko abantu bapfa umunsi k’uwundi ndetse abandi bagakurwa mu byabo n’intambara zidasiba muri aka gace.
Bintou Keita yakomeje avugako uburenganzira bwa muntu n’umutekano, byifashe nabi mugihugu cyane cyane muntara ya kivu yamajyaruguru na Ituri.
Bintou Keita yavuze ko muri Kivu y’amajyaruguru, nta mahoro ariyo ndetse aboneraho kwamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimoADF,CODECO, n’imitwe itandukanye ya Mai Mai,n’imitwe ya Nyatura ikomeje kugaba ibitero by’urugomo byibasira abaturage, ndetse hadasigaye n’inyeshyamba za M23 zimaze igihe zihanganye na Leta ya Congo.
Nimugihe iki kibazo cyashimangiwe n’imibare yatazwe na komiseri mukuru w’uburenganzira bwa muntu muri iyi nama y’uburenganzira bwa muntu.
Bintou Keita na Volker Turk na bo bamaganiye kure ibikorwa by’iterabwoba basaba gukumira iyinjizwa ry’abasiviri hamwe n’abana mu gisirikare, ibintu bikunze kubuza umudendezo abanyagihugu kubera ko uko intwaro ziba zamaze kuba nyinshi mu baturage.
Nimugihe kandi bakomeje bashimira ivugururwa ry’amategeko ryabaye vubaha cyane cyane iyemezwa ry’itegeko ryerekeye guteza imbere no kurengera uburenganzira bw muntu ndetse n’itegeko ryerekeye indishyi z’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bikomeye.
Mukarutesi Jessica