Musenyeri Donatien Nshole umunyamabanga mukuru w’Inama nkuru y’Abepisikopi muri DRC CENCO(Conference Episcopale Nationale du Congo), yamaganiye kure umushinga w’itegeko”Thiani” avuga ko rishobora guteza amacakubiri mu Banye congo ,mu gihe hari n’ibindi bibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC biturutse ku ntambara ihanganishije M23 na FARDC.
Musenyiri Donatien Nshole, akomeza avuga ko mu gihe iri tegeko ryahabwa agaciro rigatorwa n’intekonshimngamategeko ya DRC , rishobora gutuma n’inzego za Leta ubwazo zihungabana ,rikanateza umwiryane mu Banye congo ,mu gihe n’igihugu cyabo gikomeje gucikamo ibice bitewe n’intambara ya M23, imaze kwigarurira bimwe mu bice biherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ati:”Iri tegeko ni akaga gakomeye ku Banye congo mu gihe ryaba ritowe. Ribangamiye amahoro n’umudendezo bya rubanda kuko rishobora kwambura bamwe mu Banye congo uburengenzira bwabo kandi nabo ntibashobora kubyihanganira.
Rishobora no guteza ibibazo banyiri kurizana cyangwa kuritora, bigatuma inzego za Leta ubwazo zisenya.Igihugu cyose gishobora kugwa mu ntambara zishingiye ku macakubiri mu gihe hari n’indi ya M23 mu burasirzuba bwa DRC itatworoheye.”
Yakomeje avuga ko hari Abanye congo benshi barimo n’uzwi cyane ariwe Col Mamadu Ngala, bitangiye DRC bakemera kuyimenera amaraso kandi bataravutse ku babyeyi bombi b’Abanye congo.
Ati:” Tuzi neza Col Mamadu Ngala wemeye kumena amaraso ye akitangira igihugu kandi ntabwo avuka ku babyeyi bombi b’Abanye congo.”
Si Kiriziya Gatulika inenze umushinwa w’itego”Thsiani”, kuko n’Abanyapoliti benshi batavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezidi Feli Tshisekedi bamaze iminsi banenga uyu munshinga w’itegeko, bakemeza ko ari umugambi mubisha wateguwe n’ubutgetsi, ugamije gushyira ku ruhande no kubangamira bamwe mu Banyapolitiki biteguye guhangana na Perezida Tshisekedi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Abavugwa cyane ni Moise Katumbi ufite Nyina w’Umunye Congo na Se w’ Umuyahudi ufite inkomoko mu birwa bya Rodhes mu gihugu cy’Ubugereki , hakaza na Joseph Kabila uvugwaho kugira nyina w’Umunyarwanda na Se w’Umunye congo.
Kuwa 8 Nyakanga 2021 Depite Nsingi Pululu , yahaye intekonshingamategeko ya DRC umushinga w’itegeko rivugura irindi tegeko nimero 04/024 ryo kuwa 12 Ugushyingo 2004 , rigena ubwenegehigu by’umuntu ushaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu no kujya mu nzego z’Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo .
Ni umushinga w’itegeko wakomotse ku gitekerezo cy’umunyapoliti”Noel Tshiani” ari nayo nkomoko yo kwitwa ‘’Itegeko rya Tshiani” rikumira umunyapolitiki cyangwa se undi muntu uwariwe wese udakomoka ku babyeyi babiri b’Abanye congo, kuba Perezida w’iki gihugu no kujya mu nzego nkuru z’ubuyobozi.