Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi ,ryashimagije ndetse rivuga ibigwi Umuryango wa FPR- Inkotanyi ufatwa nka moteri y’Ubuyobozi bw’ u Rwanda kuva mu 1994 wahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi .
Kuri uyu wa 1 Mata 2023, Ishayaka rya CNDD-FDD riri ku butegetesi mu gihugu cy’u Burundi, ryatangaje ko rinejejwe ndetse ryishimira ibyo Umuryango wa FPR Inkotanyi umaze kugeza ku Rwanda kuva wajya ku butegetsi.
Ni amagambo yatangajwe na Hon Cyriaque Nshimiyimana Umunyamabanga mukuru wungirije w’iri shyaka akaba na Vice-Perezida wa Sena y’u Burundi ,uri mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanyana n’Umuyango wa FPR Inkotanyi kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umaze ushinzwe.
Yagize Ati:”Imyaka 35 hari iyo tutazi nkiy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ariko kuva FPR Inkotanyi yajya ku butegetsi hari byinshi byiza tubona byakozwe birimo iterambere rishingiye ku mutekano mu Rwanda,Isuku, gushyira imbere Umwenegihugu n’ibindi byinshi tutarondora . Ni ibikorwa FPR inkotanyi yashyize imbere mu kubaka iki gihugu byanatumye amahanga yizera u Rwanda. Aho FPR Inkotanyi igeze iteza u Rwanda imbere , ni ibintu bishobora kubera urugero rwiza ibindi bihugu duhuriye mu muryango umwe wa EAC.”
Yakomeje avuga ko mu gihe cy’Ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, u Rwanda rwateye imbere cyane ndetse Ishyaka rya CNDD-FDD rishima cyane ibyo uyu muryango wagejeje ku Rwanda n’Abanyarwanda .
Hashize hafi umwaka umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye gusubira mu buryo nyuma yaho ibihugu byombi byemeje ifungurwa ry’imipaka ibihuza.
Iyi mipika yari yarafunzwe mu 2015 n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, washinjaga u Rwanda kuba inyuma y’umugambi wo guhirika Ubutegetsi bwe ,ibirego u Rwanda rutahwemye guhakana.
Ni mu gihe u Rwanda rwashinjaga Perezida Nkurunziza gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR n’indi mitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano .
Kuva aho Perezida Evariste Ndayishimiye agiriye ku butegetsi, yagaragaje ubushake bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi byari bimaze imya irenga itanu birebana ay’ingwe ndetse imipaka iza gufungurwa abaturega b’ibihugu byombi bongera guhahirana hanasubukurwa imikoranire ku rwego rwa Diporomasi .