Ku mugoroba wejo tariki ya 1 Mata 2023, Perezida Felix Tshisekedi yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bwa Polisi ya DRC, nyuma y’icyumweru kimwe gusa akoze izindi mpinduka mu bagize Guverinoma y’iki gihugu.
Muri izi mpinduka ,Perezida Felix Tshisekedi yirukanye Dieudone Amuli Bahigwa wari usanzwe ari Umuyobozi mukuru wa Polisi ya DRC, amusimbuza Benjamin Alongamboni wari usanzwe ari Vice-Guverineri w’intara ya Ituri mu kiswe”Etat de Siege”.
Yagize kandi CD(Commissaire Divioniste) Sylvano Kasongo umuyobozi wungirije wa Polisi ushinjwe ubuyobozi , Tshibangu Tumbila Elias agirwa Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinjwe ubutabera ,Ndonda Kindji Jean-Bosco Komiseri wa Polisi ushinzwe umutungo n’ubutabazi bwihuse, mu gihe Jean – Bosco Galenga Makongo yagizwe umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kinshasa.
Abatvuga rumwe n’Ubutegetsi muri DRC barimo Martin Fayulu na Moise Katumbi , bavuga ko “nyuma yo guhindura Geverinoma ,ubu Perezida Felix Tshisekedi yageze no mu nzego zishinzwe umutekano agamije gushyira k’uruhande abo atizeye kuzamufasha mu matora y’Umukuru w’igihugu ,ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.
Bongeraho ko muri ibi bihe, Perezida Felix Tshisekedi ari gushyira muri Guveinoma n’inzego zishinzwe umutekano inkoramutima ze n’abandi bantu nka Jean Pierre Bemba na Vital Kamere bamaze kubyumva kimwe, mu rwego rwo gushaka amaboko azamufasha kwegukana amatora yo kuwa 23 Ukuboza 2023 ”
Bashinja kandiPerezida Tshisekedi, kuba ari gucungana n’igihe gito gisigaye ngo amatora y’umukuru w’igihugu atangire muri DRC ,dore ko atangiye gukora izi mpinduka habura amezi arindwi gusa ngo Ubutegetsi bwe bube burangije manda ye ya mbere .
Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi muri DRC , bashimangira ko nta kintu kidasanzwe abari gushyirwa mu butegetsi muri iyi minsi bazabasha gukosora mu gihe cy’amezi arindwi gusa , usibye gutangira umushinga ugamije gufasha Perezida Tshisekedi gukomeza kuyobora DRC mu yindi manda ya Kabiri .