Kuva mu Rwanda haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwada bigishwa ububi bwayo, uko itegurwa, ingaruka zayo n’uko yakwirindwa kugirango hakumirwe amakosa ashobora gutuma amateka mabi yisubiramo.
N’ubwo bimeze bityo, mu myaka iyingayinga 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari bamwe bakigaragaza gutsimbarara ku ngengabitekerezo ya Jenoside ,umwe muri abo akaba ari Dushimimana Pacifique uvuka mu Karere ka Muhanga mu majyepfo y’u Rwanda ukomeje kugaragaza ko yayoteye ku mashyiga.
Dushimimana Pacifique wari umaze igihe bamwe mu bantu bo mumuryango we bavuga ko yaburiwe irengero, yagaragaye ku maradio akorera kuri murandasi avuga ko yangiwe kuba umunyamuryango wa AERG anashinja Ubutegetsi bw’u Rwanda ivangura no gutonesha bamwe.
Ni umwe mu rubyiruko uri kugaragara ku mbuga nkoranyambaga mu biganiro no ku maradiyo akorera kuri internet aho agaragza ko atsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside no gusebya u Rwanda.
Ubwo yagaragaraga muri ibi baganiro bigamije gusebya no guharabika Ubutegetsi bw’u Rwanda ,Dushimimana Pacifique avuga ko atahawe uburenganzira bwo kwinjira mu muryango AERG w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, (Association des Etudiants Et Éleves Rescapés du Genocide) mu gihe abamuzi neza bahamya ko atari umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Mu gihe Dushiminana Pacifique avuga ko ari umwe mu barokotse jenoside , abamuzi neza bavuga ko ari uwo mu muryango wa Nzabonimana Callixte wahoze ari minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere amakoperative, wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urukiko rwa Arusha, akaba yarakatiwe burundu aho ari gukorera igihano cye mu gihugu cya Bene.
Abazi neza Dushimina Pacifique , bavuga ko yari asanganywe imyumvire mibi ishinye ku ngengebitekerezo ndetse ko afite ibitekerezo ya jenoside bimeze nkiby’urubyiriko rwo mu muryango Jambo ASBL ukunze kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside ikomoka ku ishyiga.
Ni ukuvuga ibyo baba bigishwa iyo bari iwabo mu ngo, mu miryango, mu baturanyi cyangwa ahandi,bivuze ko baba barayivukiyemo bakanayikuriramo.
Dushimimana Pacifique ugaragara nk’umusore ukiri muto , mu biganiro bye agaragaza kugira amarangamutima yuzuye urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside agamije gusebya no guharabika Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Avuga ko yarangije amashuri yisumbuye akaba afite impamyabumenyi ya A2 yakuye ku ishuri rya ETER rutobwe mu mwaka wa 2022, kugeza ubu akaba agaragara ku mbuga nkoranyambaga asebya u Rwanda ariko yirinda gutangaza aho aherereye dore ko akomeje kuba mu bwihisho.
Itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, ribisobanura mu ngingo yaryo ya kane, ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari igikorwa gikozwe mu ruhame, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo kigaragaza imitekererereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini.
Umwanditsi: Nkundiye Eric Beltrad