Mu matora y’abayobozi bakuru b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame wari usanzwe ari na Chairman w’uyu Muryango, yongeye gutorerwa uyu mwanya, mu gihe Christophe Bazivamo wari Visi Chairman na Ngarambe Francois wari Umunyamabanga Mukuru, basimbuwe.
Aya matora yabaye kuri iki Cyumweru tariki 02 Mata 2023 ubwo habagaho ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 uyu muryango umaze ubayeho ndetse na kongere yawo.
Muri iyi kongere, nibwo FPR-Inkotanyi yongeye gutora abazayiyobora mu myaka itanu iri imbere, aho ku mwanya wa Chairman, bahise bamamaza Perezida Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame yatanzweho umukandida na Senateri Rose Mureshyankwano, wavuze ko ubushishozi buhanitse ndetse no gushyira imbere inyungu rusange by’Abanyarwanda, abona bikwiye gutuma Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakwiye gukomeza kumugirira icyizere.
Umukuru w’u Rwanda koko yahise atorerwa uyu mwanya wa Chairman wa FPR-Inkotanyi ku majwi 99,8% atsinze Sheikh Abdul Karim Harerimana wari wiyamamaje asaba abanyamuryango kumugirira icyizere akagerageza amahirwe.
Perezida Kagame n’abanyamuryango 2 099 muri 2 102, ari yo majwi angana na 99,8%, mu gihe Sheikh Abdul Karim Harerimana yatowe n’abantu batatu, agira amajwi 0,2%.
Naho ku mwanya wa Vice Chairman wari umaze imyaka 21 uriho Dr Bazivamo Christophe, asimburwa na Consolée Uwimana watowe kumajwi 92,5%.
Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi wari umaze igihe uriho Francois Ngarambe, hatowe Gasamagera Wellars ku majwi 90,3%.
RWANDATRIBUNE.COM