Hashize iminsi 2 isasu rivuza ubuhuha hagati ya Raila Mutomboki n’abarwanyi ba FLN bafatanije na Mai Mai Nyatura,muri Kivu y’amajyepfo, aho bivugwa ko n’ubundi izi nyeshyamba zari zimaze iminsi zitajya imbizi , bikaba ari nabyo ngo byaba byabaye intandaro yo gukozanyaho.
Isoko yamakuru ya Rwandatribune iri muri teritwari ya Kalehe,mu ntara ya Kivu y’amajyepfo ivuga ko kuva kuri uyu wa 02 Mata 2023, mu rukerera imirwano ikomeye ihanganishije Mai Mai Raila Mutomboki n’abarwanyi ba CNRD/FLN ifatanije na Mai Mai Nyatura ya Gen.Karume yongeye gukomera.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ivuga ko intandaro y’imirwano, ikomoka ku barwanyi ba FLN bari kumwe na Nyatura,ubwo bavaga mu gace ka Karungu basanzwe bafitemo ibirindiro, bambukiranya mu gace ka Muhuzi na Kaliba ho muri Gurupoma ya Mukubu telitwari ya Karehe, batabimenyesheje umutwe wa Raila Mutomboki basanzwe badacana uwaka.
Umuturage witwa Gatsinga utuye mu nkengero za Pariki ya Kauzi Biega yabwiye Rwandatribune ko hari hashize iminsi hari ubushyamirane bw’iyi mitwe ihanganye, aho buri ruhande rwashinjaga urundi gukorana na M23, bityo akaba asanga nta gitangaje ko bakozanyijeho.
Uyu muturage kandi avuga ko muri iki gitondo abarwanyi ba Mai Mai berekanye imirambo irenga 20 bivugwa ko ari iy’abarwanyi ba CNRD/FLN biciwe muri iyo mirwano, ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano ikaba yari igikomeje.
Agace ka Kalehe gakomeje kuba isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro, ikigo gikurikirana amakuru y’imitwe yitwaje intwaro, Kivu Bolometer kivuga ko muri Teritwari ya Kalehe honyine habarizwa imitwe y’abarwanyi ,mirongo ine hakiyongeramo umutwe wa CNRD/FLN ukomoka mu Rwanda,n’undi mutwe w’inyeshyamba zivuga ikinyarwanda ubarizwa muri Pariki ya kauzi bataramenya izina ryawo nawo ugizwe n’abahoze muri FDLR.
Uwineza Adeline