Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibiciro bikomoka kuri petroli byagabanutse.Nni mu gihe hari hashize amezi abiri Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwigomwa imisoro ku bikomoka kuri petroli, bituma igiciro cya litiro ya mazutu kigabanukaho amafaranga 44 Frw naho lisansi igabanukaho 16 Frw i Kigali.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 3Werurwe 2023, n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rivuga ko guhera kuva saa moya z’ijoro ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byavuguruwe.
Iri tangazo rivuga ko igiciro cya Lisansi kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,528 kuri Litiro.
RURA ivuga kandi ko igiciro cya Mazutu kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,518 kuri Litiro.
RURA yagaragaje ko iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.
Mukarutesi Jessica