Uhuru Kenyata Perezida wa Kenya ucyuye igihe akaba n’umuhuza mu biganiro bya Nairobi bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC , yashimiye umutwe wa M23 kuba ukomeje kubahiriza ibyo usabwa mu rwego rwo gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo.
Avuga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC kuri uyu wa 3 Werurwe 2023,Uhuru Kenyata yatangaje ko M23 iri kubahiriza ibyo isabwa byose, birimo guhagarika imirwano no kurekura uduce yari yarafashe ndetse ko ari igikorwa kiza kigaragaza ubushake bw’uyu mutwe mu kurangiza intambara binyuze mu nzira y’Amahoro.
Ati:’’M23 iri kugaragaza urugero rwiza yubahiriza ibyo isabwa mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano muri DRC. Ubu M23 yamaze kuva mu bice by’ingenzi yari yarafashe nka Mushake,Kilorirwe, Bunagana ,Kiwanja,n’ahandi, kandi inzego zishinzwe igenzura zirimo ad hoc(Iyobowe na Angola) , EJV(IGLR) n’urwego rwa EAC rushinzwe ubugenzuzi zemeje ko M23 iri kubishyira mu bikorwa .”
Uhuru Kenyata ,yakomeje avuga ko M23 ikwiye gushyirwa mu biganiro bya Nairobi hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirzuba bw’iki gihugu.
Ati:”Ni ingenzi cyane ko M23 ijya mu biganiro bya Nairobi biteganyijwe gusubukurwa muri uku kwezi kwa Mata, hagati ya Guverinoma ya DRC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.”
Yakomeje asaba Ubutegetsi bwa Kinshasa, gushyira M23 ku rutonde rw’imitwe igomba kugirana ibiganiro na Guerinoma mu biganiro bya Nairobi, kugirango amahoro n’umutekano biganze muri DRC .
Uhuru Kenyata, atangaje ibi mu gihe Perezida Felix Tshisekedi yari yarahakanye ko M23 itari mu mitwe Guverinoma ya DRC igomba kugirana ibiganiro nayo ngo kuko bawufata nk’umutwe w’iterabwoba.
Biteganyijwe ko kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 17 Mata 2024, ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC n’imitwe yitwaje intwaro byongera gusubukurwa i Nairobi muri Kenya, ariko kugeza magingo aya Guverinoma ya DRC ikaba itaremeza ko M23 igomba kujya muri ibyo biganiro .