Ubwato bwarimo abantu 150 bwakoreye impanuka mu Kiyaga cya Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hafi y’ikirwa cy’Idjwi mu Ntara ya Kivu y’Epfo, hakaba harokotse abantu 80, mu gihe harimo n’abapfuye, aho habonetse imirambo itandatu irimo iy’abana, indi ikaba igishakishwa.
Iyi mpanuka y’ubwato yabaye mu gicuku cy’ijoro ryo ku ya 02 Mata rishyira ku ya 03 Mata 2023, aho bivugwa ko ubu bwato bwari buvuye muri Gurupoma ya Mugote muri Kivu y’Epfo butwaye abantu bari berecyeje i Goma muri Kivu ya Ruguru.
Amakuru yatanzwe n’abarokotse iyi mpanuka idasanzwe, agaragaza ko ubu bwato bwari bufite abagenzi bagera ku 150, ndetse burimo n’ibicuruzwa.
Kugeza ubu imirambo itandatu ni yo imaze kuboneka, irimo iy’abana batatu n’abagore batatu.
Hakomeje gushakishwa indi mibiri y’abashobora kuba baguye muri iyi mpanuka kuko hari abataraboneka, inzegi zibishinzwe zikaba zarakomeje gushakisha.
Aya makuru y’ubu bwato bwakoze impanuka, igahita ubuzima bwa benshi, yanemejwe n’umuyobozi bw’Ikirwa cya Idjwi, Mustapha Mamboleo.
RWANDATRIBUNE.COM