Perezida wa Kenya, William Ruto, aragirira uruzinduko mu Rwanda, rwitezweho gukomeza guha ingufu imikoranire y’u Rwanda na Kenya mu bijyanye n’ubucuruzi.
William Ruto asuye u Rwanda nyuma y’amezi arindwi abaye Perezida wa Kenya, aho biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Uru ruzinduko kandi rwemejewe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Kenya mu itangazo ryashyizwe hanze, ryanagaragaje ingingo nyamukuru z’ibigenza Perezida Ruto mu Rwanda.
Perezida William Ruto aragenderera u Rwanda ku butumire bwa mugenzi we Paul Kagame nkuko bikubiye muri iri tangazo.
Biteganyijwe ko abakuru b’Ibihugu byombi baganira ku ngingo zinyuranye zirimo ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Kenya.
Iri tangazo rivuga kandi ko abakuru b’Ibihugu baganira ku mishinga ihuriweho n’Ibihugu byombi ndetse n’iy’Umuhora wa Ruguru.
Baraganira ku nzego zinyuranye zirimo ibijyanye n’uburezi, ikoranabuhanga ndetse n’ibijyanye no kwihaza mu biribwa.
RWANDATRIBUNE.COM