Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze baravuga ko babangamiwe no kuba bamaze imyaka ibiri batemerewe gukoresha ubutaka bwabo ku mpamvu z’uko ngo buri gukorerwaho ubushakashatsi.
Intandaro y’icyo kibazo ngo ni umushoramari waje gukora inyigo igamije kureba niba itaka ryo muri kariya gace rishobora kuvangwa n’amakoro rikabyara sima.
Aba baturage bavuga ko kutemererwa kubyaza umusaruro ubutaka bwabo bikomeje kubagusha mu bihombo birimo kuba badashobora kubwubakaho, kubugurisha no kubutangaho ingwate nk’uko byahoze bityo bagasaba inzego zibishinzwe kubarenganura.
Nteziryayo Fidel yagize, umwe muri abo baturage agira ati”Twabujijwe kubaka nk’abandi bose ngo abashoramari bari kuhakorera ubushakashatsi, nari naraguze amabati ndarambwirwa ndayagurisha kuko nabonaga nta maherezo,”
Akomeza agira ati “Ntituzi igihe bizararangiria kandi nta kiguzi twahawe ngo tumenye niba tutazongera kubukoresha(ubutaka) cyangwa se niba butakiri ubwacu”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damasciene avuga ko aba baturage bakwiye kwihangana iki gikorwa kikarangira kuko nabo kibafitiye akamaro cyane ko ngo ari umushinga wamejwe na Guverinoma.
Ati” Gahunda za leta zigamije guteza imbere abaturage akenski na kenshi bagakwiye kugira umuco wo kugira uruhare rwobo aho bigaragara ko hari gukorerwa ibikorwa remezo,”
Yungamo ati, “Abaturage nibo bazabonamo akazi mbere, bazishyurwa n’ibindi; niyo mpamvu rero tutakabaye tubara inyungu, ikindi nuko cabineti yabyemeje, numva rero nta karengane karimo”
Cyakora, uyu muyobozi atangaza ko abaturage bazasubirana uburenganzira busesuye ku butaka bwabo mu mezi atandatu ari imbere.
Umunyamategeko Me Bernard Kwizera ashingiye ku itegeko ry’ubutaka agaragaza ko bariya baturage ko bakwiye kuba barahawe ikiguzi cy’ibyabo biri kwangizwa.
Ati, “Ntabwo nyirubutaka akwiye kwishingira rubanda kuvuga ko ngo ubushakashatsi nibutagira icyo butanga batazishyirwa ntabwo ari byo bagakwiye kubishyira ikiguzi cy’ibyo barimo kuhakorera basanga ntacyo bubyaye bakihombera.”
Joselyne Uwimana