Ibibazo by’umutekano mucye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntibibura gukomeza kubera ihurizo benshi kubera ubwicanyi bukomeza gukorwa, ubu noneho hagaragaye inyeshyamba ziri mu kigo zitorezwamo zifite intwaro gakondo, zimeze nk’Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Izi nyeshyamba zagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zagaragaye nk’iziri mu kigo zitorezwamo, zifite intwaro gakondo, nk’amapiki, udufuni, ibitiyo, imihoro n’ibindi byinshi bisa nk’ibyagiye bikoreshwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwasangije abantu aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko bibabaje kuba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, n’umutegetsi w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi, bakorana n’izi nkoramahano.
Uyu ukunze kuvuga ahengamiye ku mutwe wa M23, yavuze ko bitumvikana kuba Guverinoma ya Congo Kinshasa ivuga ko itazaganira n’uyu mutwe, ariko igakorana n’aba bantu bagaragaye bafite ziriya ntwaro gakondo.
Yagize ati “Kubona Guverinoma itareba kure ivuga ko itazaganira na M23 igahitamo gukorana n’aba badatandukanye n’Interahamwe zo mu 1994 mu Rwanda.”
Uyu kandi yavuze ko izi nyeshyamba zari ziri muri Rubaya muri Masisi, aho izi nyeshyamba ziri mu ziyemeje gufatanya na FARDC ngo mu kurinda ubusugire bw’Igihugu.
RWANDATRIBUNE.COM
Bihorere bitoze n’impiri zabo ejo bundi nibo bazaba barira bavuga ko bashize ngo bamazwe na M23 nk’uko interahamwe byazigendekeye