Ejo kuwa 4 Mata 2023, urukiko rukuru rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwatangiye gusuzuma ibimenyetso bishinja Depite Mwanganchunchu gukorana n’umutwe wa M23.
Imbere y’Abacamanza ,Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwazanye ndetse bugaragaza intwaro zose bivugwa ko zafatiwe mu bubiko bw’ibikoresho bya Depite Mwanganchunchu muri teritwari ya Masisi intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu ntwaro zeretshwe Abacamanza, harimo izizwi nka”Mitralleuses”, RPG n’ izindi nyinshi zizwi nka “kalachnikovs” cyangwa se AK47.
Bwanagaragaje kandi amasasu y’izi mbunda, bwemeza ko byose byafatiwe hamwe mu bubiko bw’ikoresho kwa Depite Mwanganchunchu ho muri teritwari ya Masisi.
Ubushinjacyaha bwa gisiirikare, bwemeje ko izo ntwaro zose zafatiwe kwa Depite Manganchunchu ari izo M23 yari yarahabitse, mu buryo yari iziranyehona Depite Mwanganchunchu ufatwa nk’umugambanyi.
Nyuma y’ibyo bimenyetso byose, urukiko rukuru wa gisirikare i Kinshasa rwanzuye ko rugiye gukomeza kubisuzuma, ndetse ko urubanza ruzasubukura kuwa 11 Mata 2023.
Depite Mwanganchunchu arazira Iki?
K’urundi ruhande, Depite Mwangacucu yahakanye ibyo aregwa byose ,akemeza ko ari akagambane yakorewe n’abanzi be bari mu butegetsi n’inzego zihinzwe umutekano n’abandi batamwifuriza ineza , bagamije ku munyaga imitungo ye no kumutesha agaciro kuber urwango basanzwe bamufitiye .
Bamwe mu Banye Congo bavuga Ikinyarwanda batuye mu mujyi wa Goma barimo na bene wabo wa Depite Mwanganchunchu batifuje ko dushyira amazina yabo hanze ku mpamvu z’umutekano wabo, bavuga ko Depite Mwanganchunchu ari kuzira kuba ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi batari kurebwa neza n’Ubutegetsi bwa DRC hamwe n’ababushyigikiye muri iyi minsi.
Bakomeza bavuga ko ,Depite Mwanganchunchu yari asanzwe afite ibinombe by’amabuye y’agaciro byinshi mu gace ka Rubaya ho muri teritwari ya Masisi,hakaba hari bamwe mu bantu bakomeye mu Butegetsi n’igisirikare , biyemeje kumugerekaho urusyo n’ ibyaha byo gukorana na M23 kugirango babone uko bamunyaga iyo mitungo. ye.
Kugeza ubu, Depite Mwanganchunchu wafatiwe i goma, afungiye muri gereza ya gisirikare ya Ndolo mu mujyi wa Kinshasa ,ashinjwa ubugambanyi no gukorana n’umutwe wa M23 ,ibirego we n’abavandimwe be bahakana bivuye inyuma.