Kuri uyu wa 5 Werurwe 2023, Minisitiri Antipas Nyamwisi wa DRC ushinzwe ushinzwe ubutwrerane mu turere DRC iherereyemo, yakiriye mu biro bye Amasaderi wa Suede muri Repubulika Iharanira Demokarasi yabagirana ibiganiro.
Ni ibiganiro byibanze ku mutekano mucye ukomeje kuyogoba uburasirazuba bwa Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uko iki kibazo cyabonerwa umuti urambye .
Muri ibi biganiro ,Ambasediri Henri Rasbrant ari kumwe na Cornelia Gardmark umunyambanga wa kabiri wungiije wa Amabsade ya Suede muri DRC, bamenyesheje Minisitiri Nyamwisi ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC ,gituruka ku mitwe y’Abanegegihugu n’Iyabanyamahanga gikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Ambasaderi Henri, yongeyeho ko agisubizo kuri iki kibazo cyabonerwa umuti mu gihe Guverinoma ya DRC yakwemera ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu idashyize ku ruhande umutwe wa M23.
Ati:”Kugirango iyi mitwe ishyire intwaro hasi ndetse abarwanyi bayo babe basubizwa mu buzima busanzwe, bisaba ko mwemera ibiganiro nayo hatagize n’umwe mushyira k’uruhande nka M23.”
Ambasaderi Henri, yakomeje avuga ko igihugu cye cya Suede gisangiye akababaro n’Abanye congo bagezweho n’ingaruka zituruka ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC .
Yongeyeho ko aho Suede ishyigikiye inzira y’ibaganiro hagati ya Guverinoma ya DRC n’imitwe iyirwanya, kugirango amahoro n’umutekano birambye bigaruke mu burasirazuba bw’iki gihugu.
K’urundi ruhande, Minisitiri Nyamwisi yavuze ko icyo kibazo ari kimwe mu bizibandwaho mu nama y’Abayayobozi b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, igomba guterana i Bujumbura mu Burundi kuwa 11 Gicurasi 2023, igamije gusuzuma imyanzuro yafatiwe i Addis Abeba muri Etiyopiya mu nama ya AU iheruka yanibanze ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC.
Ni wandika uge ubanze usuzume ibyo wanditse kuko imyandikire yawe ni nkiyo umwana wiga kwandika