Ibihumyo ni ibyo kurya by’ingenzi kandi byuzuyemo intungamubiri nyinshi, kubirya kenshi bituma ubuzima bwawe buhora bumeze neza.
Muri ibyo byiza harimo ko:
Bifasha kurinda indwara yo kubura amaraso (anemia)
Ibihumyo ni isoko nziza y’ubutare (fer/ iron) Umubiri ubasha kwinjiza ubutare bwose bubonekamo ku kigero cya 90%. Ibi bifasha gutuma ubaho neza, ukagira insoro zitukura z’amaraso nyinshi (red blood cells) bityo umubiri ukabasha gukora imirimo itandukanye neza.
Gukomeza amagufa
Ibihumyo bikungahaye cyane kuri calcium, y’ingenzi cyane mu ikora n’ikomera ry’amagufa. Kurya ibihumyo kenshi bigufasha guhora ufite calcium ihagije mu mubiri, bikakurinda indwara zo kuvunguka kw’amagufa no korohera cyane (ostheoporosis).
Kurinda kanseri y’ibere na prostate
Kurya ibihumyo kenshi bigira uruhare runini mu kurinda kanseri y’amabere n’iya prostate. Dusangamo ibinyabutabire bya beta-glucans ndetse na linoleic acid, byombi byifitemo ubushobozi bwo kurinda no kurwanya kanseri.
Linoleic acid ifite ubushobozi bwo kurwanya ingaruka mbi z’umusemburo wa estrogen iri hejuru. Kugira estrogen iri hejuru ni imwe mu mpamvu nyamukuru ya kanseri y’ibere cyane ku bagore bageze mu kigero cyo gucura (menopause).
Beta-glucans ku rundi ruhande, irinda gukura k’uturemangingo dushobora gutera kanseri ya prostate.
Gusukura umubiri
Ibihumyo byuzuyemo ibisukura umubiri (antioxidants) bihagije cyane. Iyo umubiri wuzuyemo imyanda izwi nka “free radicals” ituruka ku turemangingo tuba twangiritse, ntubashe kubona ibisukura umubiri bihagije (antioxidants), niho indwara nka cancer, izibasira umutima, Alzheimer n’izindi zikomeye zihita zizira.
Kongera ubudahangarwa
Ibibonekamo (alpha na beta glucan) bigira uruhare rukomeye mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Mu bushakashatsi bwakozwe, kurya ibihumyo kenshi; byibuze inshuro 1 cg 2 mu cyumweru bifasha kongera cyane ubudahangarwa.
Kurya ibihumyo kenshi bizagufasha kugira ubuzima buzira umuze
Uwineza Adeline