Umutima ni inyama yo mugatuza ishinzwe gusunika amaraso mu bice binyuranye by’umubiri.
Muri iki gihe abatari bake bakunze kwibasirwa n’indwara y’umutima ndetse bamwe ikabahitana ahanini kubera ko batamenye ibimenyetso ko bayirwaye, ngo bivuze hakiri kare.
Dore bimwe mu bimenyetso biwuranga:
1.Kubira ibyuya nta mpamvu
Niba ubona watangiye kubira ibyuya buri kanya kandi nta mpamvu uzi, uba ugomba kujya kureba umuganga kuko gishobora kuba ikimenyetso cy’indwara y’umutima.
2.Kuribwa mu muhogo no mugatuza
Ni kenshi wumva umuntu akubwiye ko ababara mu gatuza bikazamuka akaribwa no mu muhogo.
Ibyo bimenyetso rero iyo watangiye kubyibonaho uba ugomba kujya kwa muganga hari igihe aba ari ibimenyetso by’indwara y’umutima
3.Kumva udatuje buri gihe
Iyo wumva udatuje, umutima ukagusimbuka buri kanya mu gihe nta n’ikintu kigukanze, ugomba kujya kureba muganga kuko aba ari ikimenyesto mu byatuma ufatwa n’indwara y’umutima.
4.Kugira umunaniro utazi aho uturuka
Ubusanzwe iyo wumva unaniwe uba uzi neza icyaguteye uwo munaniro, niba ari ugukora cyane, kuba waryamye utinze n’ibindi.
Iyo rero ufite umunaniro utazi aho uturuka kandi bigahoraho, uba ugomba kumenya ko icyo ari ikimenyetso kikwereka ko ushobora kwibasirwa n’indwara z’umutima.
Icyo gihe uba ugomba kwihutira kujya kwa muganga bakakurebera impamvu zibitera.
5.Uburibwe bw’amaboko
Iyo watangiye kugira uburibwe buturuka mu gituza bukagera ku maboko icyo kiba ari ikimenyetso kikwereka ko ushobora kwibasirwa n’indwara z’umutima.
Mukarutesi Jessica