Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamwe mu baturage ntibavuga rumwe ku butumwa bw’ Ingabo za EAC bugamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Abanye congo bavuga ko izi ngabo ziteje urujijo ngo kuko hari bimwe mu bihugu bitera inkunga M23 nka Uganda, nabyo byohereje ingabo zabyo mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Ati”Ninde ushobora kwizera imbaraga zo guhosha imirwano yo mu burasirazuba bwa Congo hifashishijwe ingabo za EAC zigizwe ahanini n’ibihugu bihungabanya umutekano wa Congo? “
Dr Denis Mukwege umunyapoliki akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu wahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel kizwi nka’’prix Nobele’’, nawe yagize ati“Igihe kirageze ngo DRC itangire gusuzuma dipolomasi yo mu karere n’imiyoborere y’umutekano, kugira ngo duce intege abavuga ko baje kugarura umutekano ariko ntuboneke”
Hari kandi ibibazo bibiri byagaragajwe n’abadepite mu nteko Inshinga Amategeko ya DRC, kimwe kibazwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ikindi kibazwa Minisitiri w’ingabo ku miterere y’izo ngabo z’akarere cyane cyane ko mu mutwe w’abasirikare ba Uganda.
Ni mu gihe guhera mu kwezi kwa Kamena umwaka ushize, Ingabo za Uganda zanenzwe n’Abanye congo bazishinja guhindura icyerekezo, ubwo inyeshyamba za M23 zafataga umujyi wa Bunagana.
Bavuga ko icyo gihe, Uganda ariyo yafashije Inyeshyamba za M23 gufata Bunagana, bakibaza impamvu zigarutse mu gikorwa cyo kubungabunga umutekano muri DRC mu gihe basanga Uganda ifitanye ubumwe na M23 umutwe urwanya Ubutegetsi bwa DRC.
Ku mugoroba wo kuwa 4 Mata 2023, Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa guverinoma ya DRC Patrick Muyaya yagize ati: “Hariho ubwoba no kutizera izo ngabo, ariko ibyo twiyemeje ku rwego rw’akarere bigomba gukorwa”.
Patrick Muyaya, yongeye ho ko ingabo z’Umuryango wa EAC, ziri k’ubutaka bwa DRC hashingiwe ku masezerano y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC ndetse ko ayo masezerano DRC nayo yayateyeho umukono, avuga ko bategereje umusaruro bizatanga.
Kohereza ingabo z’Umuryango wa EAC mu burasirazuba bwa Congo,bishingiye ku myanzuro ya Luanda na Nairobi yemejwe n’Abakuru b’ibihugu byo mu karere ,mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano muri ako gace nyuma yaho M23 yongeye kubura imirwano guhera mu mpera z’umwaka wa 2021.
Uwineza Adeline