Abaturage bo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bahiye ubwoba kubera kwikanga ko ingabo za EAC zaje kugarura amahoro muri iki gihugu zaba zigiye gushyira mu bikorwa Balkanisation (gucamo igihugu kabiri) imaze igihe itegurwa.
DRC ni kimwe mu bihugu binini muri Afurika, hatangiye kumvikana ijambo Balkanisation kubera a macakubiri ya Politiki yabayeho mu myaka ya 1960, umwuka mubi wongeye kuzamuka ahagana muriza 90 ubwo bavugaga ko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bashaka gucamo igihugu cyabo kabiri, ndetse byongera kuzamuka muri 2000, kugeza na n’ubu aho bivugwa ko M23 aricyo igamije.
Abagize uruhare mu biganiro mpaka bikunze kumvikana muri DRC bashinja amahanga kurebera kandi hari gutegurwa uburyo bwo gucamo ibice igihugu cyabo, ibintu bavuga ko bishobora gushyirwa mu bikorwa n’ingabo za EAC zifatanije n’igihugu cy’u Rwanda.
Aba baturage kandi barashinja Leta yabo kutagira icyo bakora ngo bahagarike ibi bikorwa no kunanirwa guhagarika inyeshyamba za M23 zimaze igihe zarigaruriye igice kinini cyo muri Kivu y’amajyaruguru.
Gusa n’ubwo bimeze bityo ariko, impaka zidasanzwe zikaba zigikomeje, biragaragara ko Abanye Congo benshi badashyigikiye kuringaniza DRC, nubwo benshi muri bo batinya ko igitero cy’u Rwanda cyangwa izindi ngabo z’amahanga zishobora gutuma iyo Balkanisation ibaho.
Bakomeza bavuga ko Kuba inyeshyamba za M23 zitava k’ubutaka bwa Congo byaba biterwa n’uko ziri gutegura Balkanisation hamwe n’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Umwe mu baturage w’Umunye Congo utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati”Turibaza icyo ingabo za EAC zitwa ko zaje kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cyacu zikora, mu gihe inyeshyamba za M23 zatubujije amahoro zicyidegebya k’ubutaka bw’igihugu cyacu, kandi izo ngabo za EAC zikaba zidashobora kuzirwanya? None niba zitaraje gushira Balkanisation mu bikorwa zaje gukora iki?”
Undi muturage nawe yakomeje avuga ko izi ngabo za EAC ntakindi cyazizanye uretse gufasha izi nyeshyamba za M23 gucamo ibice iki gihugu, naho bo bakaza babeshya ngo baje kugarura amahoro n’umutekano muri aka gace.
Iki gihugu cyatangiye kwakira izi ngabo za EAC mu Gushyingo 2022 zije kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Uwineza Adeline