Igihugu cy’Uburusiya cyahakanye ko nta musirikare wo mu itsinda rya Wagner uri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byakunze kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye, ni ibintu byatangajwe n’Umwambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda.
Ibi Ambasaderi Karen Chalyan yabigarutseho ubwo yasobanuraga ku kibazo cy’abacanshuro bo mu itsinda rya Wagner bivugwa ko bari muri DRC, ndetse anemeza ko nta muntu n’umwe wa Leta y’Uburusiya ubarizwa kuri buriya butaka.
Icyakora yemeza ko kuba hari abantu b’uruhu rwera byo bishoboka kuko hari abagiye bagaragara ku murongo w’urugamba, ndetse rimwe na rimwe hakabamo n’abavuga ururimi rw’Ikirusiya, ariko avuga ko iby’ururimi ntawabigenderaho kuko ikirusiya gikoreshwa n’abantu benshi ku isi.
Abasirikare bivugwa ko ari abacanshuro ba Wagner muri DRC
Ambasaderi Karen Chalyan yagize ati “ ntawe ukwiriye kuvuga ngo uyu avuga uru rurimi kuko muri aka karere mufite ingero, nk’uko abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bose atariko ari abanyarwanda, ni nako abavuga ururimi rw’ Ikirusiya bose atari abarusiya.”
Ingabo za Leta ya Congo zimaze igihe zihanganye n’inyeshyamba za M23 kuburyo zageze n’aho zibambura ibice bitandukanye byo muri Kivu y’amajyaruguru, ibintu byanatumye iyi Leta yitabaza Abacanshuro batandukanye, barimo n’aba bivugwa ko ari abo muri Wagner.
abacanshuro bari muri DRC ubwo bari bari mu kazi
Abahanga bavuga ko iki gihugu gishobora kuba gifite imitwe myinshi y’abacanshuro, yaba ikomoka k’umugabane w’Iburayi America ndetse n’Asia, harimo n’uyu wa Wagner twakomeje kuvuga haruguru.
Iyi mitwe yose ngo ifasha Leta ya Congo kurwanya inyeshyamba za M23 zimaze igihe zirwana ziharanira uburenga nzira bw’imiryango yabo ndetse n’iyabo muri rusange.
Umuhoza Yves