Ambasaderi Bruno Aubert w’Ubufaransa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiranye ibiganiro na Minisitiri Antipas Nyamwisi ushinjwe ubutwererane bw’akarere DRC iherereyemo, byibanze ku kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nirobi ,igamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC no guhoshya amakimbirane hagati y’umutwe wa M23 n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Muri ibi biganiro, Ambasaderi Bruno Aubert yabwiye Minisitiri Anthipas Nyamwisi ko Ubufaransa buri kugenzurana ubushishozi iyoherezwa ry’ingabo za Angola zitegerejwe muri DRC ,mu rwego rwo gukemura amakimbirane hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ati:”Ubufaransa buri kugenzurana ubushishozi iyoherezwa ry’ingabo za Angola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,zizaba zije mu bugenzuzi bwo guhoshya amakimbirane, kwambura intwaro no gushyira mu ngabo za Leta abarwanyi ba M23.”
Yakomeje avuga ko u Bufaransa bushyigikiye imyanzuro ya Luanda na Nirobi ndetse ko ibihano mpuzamahanga bitegereje uwariwe wese urebwa n’iyo myanzuro mu gihe yaba atayishyize mu bikorwa.
Kuwa 8 Werurwe 2023, nibwo Angola yatangaje ko igiye kohereza umutwe w’abasirikare mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’iminsi agahenge k’intambara hagati ya M23 na FARDC kari kasabwe n’ibihugu birimo Angola, kananiwe kugeza ku gushoshya imirwano.
Mu gihe benshi bacyekaga ko izi ngabo za Angola zigiye gufasha FARDC kurwanya M23, iki gihugu cyatangaje ko nta bitero ingabo zacyo zizigera zigaba kuri M23 ,ahubwo ko zije kurinda umutekano w’Abaturage mu duce tugenzurwa na M23 ndetse ko nta ruhande zigomba kubogamiraho.