Perezida Museveni yahamagariye abaturage batuye muri Afurika kwamagana ubutinganyi n’ibisa nabwo byose, mugihe iki gihugu cyo kiri gusinya itegeko rishyiraho igihano cy’urupfu k’umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubutinganyi
Ni itegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu bikaba biteganijjwe ko Perezida Museveni azashyira umukono ku mushinga w’iryo tegeko, rishyiraho igihano cy’urupfu ku muntu wese uzahamwa n’icyaha cy’ubutinganyi.
Muri uyu mushinga Abanya Uganda ntibemerewe guteza imbere no gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina kimwe no gucura umugambi wo kwishora mu mibonano mpuzabitsina y’abahuje ibitsina nk’uko amategeko abivuga. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye bikomeye iri tegeko ariko biranga biba iby’ubusa
Ku wa 2 Mata 2023 Museveni yavuze ko kuryamana kw’abahuje ibitsina uretse no kuba icyaha mubantu ahubwo ari ari n’icyaha gikomeye imbere y’Imana.
Perezida Museveni yakomeje avuga ko Afurika igomba gutanga icyerekezo mu gukiza isi, uku kwangirika no kugwa kuko ari akaga gakomeye cyane ku kiremwamuntu bikamaganirwa kure.
Umushinga w’itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina watowe ku ya 21 Werurwe mu cyumba cy’abadepite mu murwa mukuru Kampala muri Uganda.
Imuryango mpuza mahanga yaje gusaba Museveni guhagarika umushinga w’itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina bavuga ko agomba kureka abanya Uganda kuko bagomba kw’ishyira bakizana, bavuga ko nti bitagenda gutyo Uganda izafatirwa ibihaho.
Mukarutesi Jessica