Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza wigeze gufungwa ahamijwe ibyaha bitandukanye birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza guhabwa imbabazi na Perezida, yagiye mu bikorwa byo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gace atuyemo, akaba yanatanze ubutumwa bwo kuri uyu munsi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Twitter, Ingabire Victoire Umuhoza, yageneye Abanyarwanda ubutumwa ku munsi nk’uyu utangiza icyumweru cyo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yifashishije amafoto arimo iyo hambere, Ingabire Victoire yagize ati “kimwe n’ahandi hose hirya no hino ku isi, Umudugudu w’Amajyambere, Umurenge wa Remera, twibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Muri ubu butumwa bwe, Victoire Ingabire yasoje agira ati “Twibuke twiyubaka twongera imbaraga mu isana mitima y’Abanyarwanda, dushyire hamwe mu gusigasira ibyagezweho, twubaka ejo heza.”
Uyu munyapolitiki uvuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yigeze gufungwa ahamijwe ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bishingiye ku ijambo yavugiye ku rwibutso ubwo yageraga mu Rwanda mu ntangiro za 2010 avuga ko aje guhatana ngo aziyamamarize kuyobora u Rwanda.
Ingabire Victoire wari warakatiwe gufungwa imyaka 15, yaje guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame muri Nzeri 2018, ararekurwa.
RWANDATRIBUNE.COM