Inyeshyamba za RUD zifatanije n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, zishe urw’agashinyaguro umuyobozi wo mu gace ka Giseguro muri Rutshuru, zimushinja gukorana n’inyeshyamba za M23
Uyu muyobozi wo mu gace ka Giseguro wishwe n’inyeshyamba za RUD, yari amaze igihe gito asimburanye n’undi witwa Maombi nawe wishwe bamuziza ko yaba yarakoranaga n’umutwe w’inyeshyamba wa M23
Si aha gusa kuko no muri Teritwari ya Masisi naho ingoyi irimo iraca ibintu, kuko naho haravugwa abaturage 2 bo mu gace ka LUSHEBERE bafungiwe i MASISI ku biro bya Teritwari bazira ko ngo bavuganaga na M23, babise Ibyitso, bakaba bari kubaca 2000$ ngo babone kubarekura. Hakaba hibazwa niba ayo mafaranga agomba kujya mu sanduku ya Leta cyangwa mu mifuka y’abantu.
Nyuma yaho M23 irekuriye ibirindiro yabarizwagamo byo muri Bunagana, Chengerero, Rwankuba, Kabindi Kiwanja n’ahandi ikabishyira mu maboko y’ingabo za EAC, mu rwego rwo kwereka Leta ya Congo ko iri kubahiriza ibyo isabwa ngo nayo ikore ibiyireba
Abaturage bo muri ibyo bice bamerewe nabi kubera ko bari kwicwa umusubizo, bari kubasahura ibyabo n’ibindi bikorwa by’urukozasoni byinshi bibabuza umudendezo babaziza kuba ngo barakoranaga na M23 yari yarazengereje ingabo za Congo
Kubera ibyo bikorwa bibi byose biri gukorwa n’izi nyeshyamba zifatanije na FARDC, abaturage bo muri ibyo bice, ngo barifuza ko M23 yagaruka nk’uko byavuzwe kuri uyu wa 06 Mata mu nama bagize.
Uwineza Adeline
EAC niyo yabatanze.