Abishe Ambasaderi w’Ubutariyani Luca Attanasio muri Congo bakatiwe n’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa, igihano cyo gufungwa ubuzima bwabo bwose.
Ni ibintu byabaye mu rukiko kuri uyu wa 07 Mata 2023 aho uyu mu Ambasaderi yari kumwe na Vittorio Lacovacci wari umurinzi we na Mustapha Milambo wari umushoferi wa PAM.
kuwa 22 Gashyantare 2021, nibwo imodoka zarimo Ambasaderi Attanasio, Vittorio na Milambo zategewe igico ahitwa ‘Trois Antennes’ ku minara Itatu, ubwo bavaga mu mujyi wa Goma, berekeza muri teritwari ya Rutshuru, birangira bishwe.
Kuva mu Kwakira 2022, batanu ndetse n’undi watorotse ubutabera batangiye kuburanishwa. Mu rubanza rwabaye muri Werurwe 2023, ubushinjacyaha bwasobanuye ko abakurikiranwe bateze ba Ambasaderi Attanasio, barabashimuta, bajya kubicira muri Pariki ya Virunga. (Diazepam)
Nyuma yo gusobanura uko iki cyaha cyakozwe n’aho abaregwa bahurira na cyo, ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwa gisirikare kubahanisha igihano cy’urupfu, ariko bo basabaga kugirwa abere kuko ngo nta ho bahurira n’ibyabereye ku ‘Minara Itatu’.
Uru rukiko rwanzuye ko aba bantu ari bo bishe Ambasaderi Attanasio, Vittorio n’umushoferi Milambo, rubakatira igifungo cya burundu, cya kabiri gikomeye mu mategeko ya RDC hanyuma y’icy’urupfu, ndetse rubaca indishyi y’amafaranga y’Amanyekongo angana n’amadolari miliyoni 2.
Nyuma yo gusomerwa Abanyamategeko bunganira abahamijwe icyaha batangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko bazajurira.
Igifungo cya Burundu nicyo gihano cya Kabiri nyuma y’igihano cy’urupfu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuhoza Yves