Leta y’ubufaransa yatangaje ko igiye kubaka urwibutso rwa jenocide ya korewe abatutsi 1994 Iparisi mumurwa mukuru w’u Bufaransa ibi byatangajwe kuri uyu wa 7 Mata 2023 ubwo u Rwanda rwibuka ku ncuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ni itangazo rije nyuma y’uko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron muri 2021 yeruye agatangaza ko igihugu cye gitewe ikimwaro n’uko cyananiwe gukumira ubwicanyi bwahitanye Abatutsi basaga 1000 000 mu gihe cya jenocide ya korewe abatutsi.
Urwibutso ruzubakwa mu mujyi wa Paris iruhande rw’umugezi uca muri uwo mujyi rwagati hafi ya minisiteri y’ububanyi n’amahanga nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’icyo gihugu.
Umugezi uzubakwaho urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, uzwiho kugira ibikorwa nk’ibi byibutsa, kuko usanzwe wubatsweho urwibutso rw’abatikiriye mu ntambara yambere y’isi bafite inkomoko mu gihugu cya Armenia nabwo bufatwa nka jenocide.
Marcel Kabanda nka Perezida wa Ibuka muri France yashimiye uwo muhate w’Ubufaransa avuga ko ari ingirakamaro cyane.
Yongeye ho ati Ni ikimenyetso cyo gushimangira umuhate wo kwibuka hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda no guturisha imitima y’abacitse ku icumu rya jenoside.
Mu binyacumi by’imyaka ishize u Rwanda rwagiye rushinja Ubufaransa kugira uruhare mu gutiza umurindi ubwoko bw’ Abahutu kwica Abatutsi.
Nyuma y’imyaka myinshi Perezida Macron yashyizeho itsinda ry’abanyamateka muri 2021 kwiga neza uruhare rw’ubufaransa mu kumeneka kw’amaraso y’Abatutsi mu Rwanda.
Ni igitekerezo cyari gifite umugambi wo gufasha igihugu cy’Ubufaransa kujya giha icyubahiro gikwiye no kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bemeje kandi ko mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Gicurasi urwibutso ruzatangira kubakwa.
Mukarutesi Jessica