Nyuma yuko umutwe wa M23 urekuriye ibice wari warafashe, imwe mu mitwe yazengereje Abanyeko bo mu bwoko bw’Abatutsi, yongeye kwidagadura, itangira kubagirira nabi, aho umutwe wa FDLR wagiye kwiba Inka z’abaturage.
Umutwe wa M23 umaze iminsi urekuye bimwe mu bice wari warafashe, aho wari waragiye ubifata nyuma yo kurwana na FARDC ndetse n’imitwe irimo FDLR ifasha iki gisirikare cya Leta mu bikorwa byo kubangamira abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Gusa aho M23 irekuriye ibi bice, iyi mitwe yongeye kwirara mu baturage bo mu bwoko bw’Abatutsi ibagirira nabi, aho ubu umutwe wa FDLR na Nyatura bigabije agace ka Mahanga, muri Masisi, bakanyaga inka z’abaturage.
Ibi kandi byagaragajwe n’amashusho yerekana izi nka zirongowe n’abantu, aho aba ari ubushyo bunini bw’inka z’abayenyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Uwafashe aya mashusho wayafatiye kure, aba avuga ko “Izi nka ziturutse muri Mahanga, ni inka nyinshi cyane, zitwawe n’inyeshyamba, ntitubizi niba ari izabo, ariko ntakuntu zaba ari izabo, ni inka z’Abatutsi bibye, ni nyinshi cyane.”
Umutwe wa M23 urekura ibice wari warafashe, wari wavuze ko bigomba kuguma mu maboro y’ingabo ziri mu butumwa bwa EAC, bityo ko imitwe nka FDLR ndetse n’indi yose yakunze guhohotera Abatutsi, idakwiye kubikandagiramo, kandi ko niramuka ibigezemo, ntakizabuza uyu mutwe wa M23 kwegura imbunda.
RWANDATRIBUNE.COM