Umutwe wa M23 uravuga ko uri gushengurwa no kuba ibice basigiye ingabo ziri mu butumwa bwa EAC, hakomeje kwigabizwa n’imitwe yitwaje intwaro yongeye guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Umutwe wa M23 uherutse kurekura ibice bitandukanye wari warafashe ubisigira ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Gusa hakomeje kumvikana ibikorwa by’imwe mu mitwe yitwaje intwaro yakunze guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, byongeye kugaragara aho mu gace ka Mahanga muri Masisi, umutwe wa FDLR na Nyatura bigabije inka z’abaturage bakazibanyaga.
Umuvugizi Wungirije wa M23, Canisius Munyarugero yavuze ko batumva ukuntu uyu mutwe waba urekuye ibice ukabisigira izi ngabo za EAC, ariko bikongera kugaragaramo ibikorwa n’ubundi byari byatumye barwana.
Ati “Niba duhaye EAC ibice twafashe, tubahaye abaturage bacu, tubahaye aho twafashe ku mahoro, amasezerano tugirana na bo ni uko baducungira umutekano w’abaturage.”
Avuga ko igihe cyose bamenya ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zakandagiye muri ibyo bice, “byaba ibindi bindi. Mbikumenyeshe hakiri kare, kuko FARDC ifatanyije na FDLR n’iriya mitwe yindi.”
Abasesengura iby’iki kibazo kiri hagati ya M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko ari ihurizo rikomeye kuko Leta iherutse kongera kuvuga ko idateze kuganira n’uyu mutwe, mu gihe uyu mutwe na wo uvuga ko byanga byakunda bagomba kugirana ibiganiro bakagira ibyo bemeranyaho.
Nanone kandi kimwe mu bituma uyu mutwe wa M23 urwana, ni ukurwanya ubwicanyi n’ibindi bikorwa by’ihohoterwa bikorerwa Abanyekongo b’abasivile, mu gihe byongeye gufata umurindi.
RWANDATRIBUNE.COM