Gen Dani Ceplice Umuyobozi wa FDLR/FPP yishwe naho abarwanyi be bagera kuri 23 bahasiga ubuzima abandi mirongo ine bishyize mu maboko y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Ibyo bikaba byabereye muri Teritwari ya Rucuru, Gurupoma ya Binza muri Lokarite ya Sarambwe muri 120 km uvuye mu mujyi wa Goma.
Imirwano yashyamiranyije ingabo za FPP ABAJYARUGAMBA n’ingabo za Congo yatangiye 31 Kanama 2019 saa kumi z’umugoroba ubwo FARDC yari mu gikorwa cyo kubohoza abapadiri babiri n’umushoiferi bari bashimuswe n’izi nyeshyamba z’Abanyarwanda.
Iyo mirwano yaje kurangira umuyobozi w’uyu mutwe ahasize ubuzima bamwe barahakomerekera naho abandi bakizwa no kwishyira mu maboko ya FARDC, Itsinda rya Operation SOKOLA 2.
Ibirindiro by’uyumutwe bikaba byarigaruriwe n’igisilikare cya Kongo ndetse bihabwa inkongi y’umuriro nk’uko tubikeshya Ubuyobozi bwa Sosiyete Sivile muri ako gace.
Umutwe wa FPP ABAJYARUGAMBA washinzwe mu mwaka wa 2003 akaba warashinzwe na Maj Soki wari wigometse kuri FDLR ashwanye na Gen.Rumuri ahita anawita MAI MAI SOKI.
Maj.Soki muwa 2013 nibwo yaje guhitanwa na FARDC ahita asimburwa na Col Dani waje guhindura izina ry’uyu mutwe akawita FPP ku rwego rwa Politiki ukaba ukuriwe na Gen.Minani utagikoma muri iyi minsi.
Mu kwezi kwa munani 2018 uyu mutwe winjijwe mu mpuzamiryango P5 ku rwego rwa gisilikare ukaba ushyirwa mu majwi n’abanyekongo ko wabajujubije mu bikorwa by’ubusahuzi, ubushimusi bw’abantu no kubafata bugwate ukaba ukora nk’agatsiko k’amabandi.
Uyu mutwe kandi ukaba ufitanye umubano wihariye n’inyeshyamba z’abagande ba ADF NALU.
MWIZERWA Ally