Urubanza rwa Depite Mwangachuchu Eduard ushinjwa kugirana umubano udasanzwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, rwasubukuwe kuri uyu wa 11 Mata 2023, ubwo hasuzumwa ga Raporo y’iperereza yakozwe n’ubushinjacyaha imushinja kugirana umubano n’inyeshyamba za M23 ndetse no kuba yarasanganwe imbunda n’amasasu k’uburyo butemewe n’amategeko
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Ndolo mu gusuzuma iryo perereza ryakozwe n’ubushinjacyaha ku birego biregwa Mwangachuchu rwari kumwe n’umwunganizi we, ryayisuzumye rwibanda cyane ku ruhare, uyu mu Depite yagize mu kugirana umubano wihariye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 no kuba yarasanganwe mu bubiko bwe intwaro n’amasasu, bikagaragara ko yakoranaga n’imitwe y’iterabwoba
Urukiko rwagenzuye iryo perereza rureba ko ryaba rifitanye isano n’ibirego aregwa, rusanga bishobora kuba bifitanye isano ariko ko imyanzuro izatangazwa mu isomwa ry’urubanza.Ibi bikaba bitavuzweho rumwe na Master Damien Amoney, umunyamategeko wunganira Eduard. Mwangachuchu, kuko we yemeza ko umukiriya we ari umwere kandi ko iperereza rizabigaragaza
Edouard Mwangachuchu akekwaho kuba yaragize uruhare mu mitwe y’inyeshyamba, gukomeza umubano n’inyeshyamba za M23, gushishikariza abasirikare gukora ibikorwa binyuranije n’inshingano na disipulini, gutunga amasasu mu buryo butemewe n’amategeko.
Mwangachuchu, ku bijyanye n’amasasu n’imbunda yasanganwe yemera ko yazisanganwe arikon ko yari yarahawe uburenganzira bwo kuzifata.
Uyu mu Depite kandi anashinjwa kugambanira igihugu cye cya Congo kuko uretse kuba yarakoranagana na M23 ngo yari anafite na telephone ya satelite yavuganiragaho na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni
Uwineza Adeline