Umwe mu bahoze mu nyeshyamba za FDLR zirwanya Leta y’u Rwanda, ubu akaba yaratahutse akaza mu Rwanda yatangaje ko yicuza igihe cye yataye, kubera imyumvire mibi idafututse yatumye asigara inyuma mu iterambere, mu gihe abandi ubu hari aho bageze naho we akaba akiri hasi kandi ntacyo bamurushaga.
Uyu musirikare wahoze ari mubayobozi bakomeye b’inyeshyamba za FDLR, yatangaje ko igihejeje benshi mu ishyamba ari uko imyumvire yabo ikiri hasi, bakaba bibwira ko ngo bategereje amasezerano bahawe azasohora kandi abayababwiye bose baritahiye.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune Col Nshimiyimana Augustin uzwi ku izina rya Col Bora Manasse, yatangaje ko yicuza igihe yataye mu ishyamba.
Yakomeje avuga ati” ndababara iyo mbonye umuntu wansize mu ishyamba ari kugenda n’imodoka ye kandi njye no gushobora kwitegera imodoka rusanjye bingora, ngahita ntangira kwicuza icyatumye ntataha kare, ariko ngasanga byose byaratewe n’imyumvire mibi nari mfite.
Natekerezaga ko amasezerano azasohora, byose nabibonye neza ngeze muri iki gihugu ngasanga babandi baduhaga ayo masezerano bose bimereye neza mu Rwanda, kandi nabo ayo masezerano yarabarebaga. Byarambabaje ntangira kuvuga nti imyumvire niyo yansigaje inyuma rwose.
Yakomeje asaba abari incuti ze zasigaye mu mashyamba ya Congo, kugerageza kureba kure kuko utinda gufata umwanzuro, ugasanga abandi batambutse, bityo ugahora ugenda inyuma yabo kandi mwari muri kumwe.
Yanamenyesheje abari bazi ko atakiriho ko ubu ariho neza rwose yatangiye kubaka ubuzima bwe n’igihugu muri rusange, abasaba kuza bagafatanya gushakisha ubuzima bari mu gihugu cyabo bafatanya n’abandi banyarwanda.
Umuhoza Yves
Niyicuze ku ngengabitekerezo bigishije abahutu bo muli kongo.