Umuvugizi wa Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho Patrick Muyaya yatangaje ko manda y’ingabo za EAC igomba kongerwa kugirango intego yatumye ziza muri iki gihugu igerweho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mata 2023, umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, yerekanye ko DRC ishaka ko manda y’ingabo za EAC yongerwa amezi atatu mu gihe hagitegerejwe ko M23 ikurwa mu turere twose yari ifite.
yagize Ati”Ndatekereza ko iryo vugurura rishobora gukorwa mu gihe cy’amezi atatu kuko tugereranya ko niba iki cyiciro turimo gikomeye nikigenda nk’uko ibintu byateganijwe, ntihazaba hagikenewe izo mbaraga zirenze ”
Umuvugizi wa guverinoma ya Congo yemeza ko kuri ubu ari “uguhindura intego z’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo kugirango haboneke umusaruro utegerejwe”.
Yongeyeho ati: “Hari ibintu byinshi byavuzwe ku ngabo z’akarere, ibyo bigomba gukosorwa kugira ngo twese tugere ku kubahiriza gahunda yemeranijwe”.
Amasezerano y’ Ingabo za EAC yashyizweho umukono ku nshuro ya mbere yavugaga ko amezi atandatu narangira bataragera ku ntego, ayo masezerano ashobora kongerwa.
Ingabo zinyuranye zigize ingufu z’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba zimaze kugera muri Kivu y’amajyaruguru, zifite ubutumwa bwo kwigarurira uturere twabohojwe n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 mu turere twa Rutshuru, Nyiragongo na Masisi.
Uwineza Adeline