Umuvugizi w’ingabo za Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Gen Sylvain Ekenge yavuze ko ibirego bya M23 ari ibimenyerewe, aho Inyeshyamba za M23 zatangaje ko ibice zari zarafashe ubu zabirekuye bimwe bikaba biri kujyamo ingabo za leta n’indi mitwe y’inyeshyamba maze bakica abasivile bakanabasahura.
Gen Sylvain Ekenge yakomeje agira ati: “Ni indirimbo imenyerewe. Ni amayeri y’umujura urira ko ariwe wibwe kandi ariwe wibye. FARDC igihe cyose yabaniye neza n’abaturage, ubu niho itangiye kubasahura no kubica?”yokomeje agira ati “birazwi ko ari M23 n’ingabo z’u Rwanda bica abaturage bakanakora ibyaha bikomeye by’intambara mu burasirazuba bwa Congo none batangiye kubishyira kuri FARDC?”
Yakomeje avuga ko M23 irimo gusubira inyuma iva mu bice yari yarafashe hakajya ingabo z’akarere nyuma yo kubisabwa n’abakuru b’ibihugu by’akarere kugira ngo hashakishwe amahoro mu nzira z’ibiganiro.
Yasoje avuga ko kandi aho ingabo zo mu bihugu by’akarere zageze zikaba zirimo kuhagenzura abaturage bari barahahunze barimo gutahuka
Ku birego bivuga ko ingabo za leta zirimo kujya hamwe mu harekuwe na M23 zarangiza zikica, Major Aquinas Nyakundi, umuvugizi w’izi ngabo z’akarere, nawe yasobanuye agira ati: “Ntabwo ari byo ahubwo igihari ni abarwanyi bamwe b’indi mitwe buri gihe bashaka guteza ibibazo ariko ingabo z’akarere zikora ibishoboka ngo abasivile barengerwe.”
Ku bwicanyi buvugwa na bamwe mu basivile hamwe n’umutwe wa M23 aho wavuye, Major Nyakundi avuga ko ibyo bigomba kugenzurwa n’inzego z’ubugenzuzi z’akarere zashyizweho zigaha raporo abakuru b’ibihugu.
yagize Ati: “Izo ‘verification mechanisms’ zihari ni zo zigomba kugenzura abari kurenga ku masezerano y’agahenge kose mu gusubira inyuma kwa M23 maze bagaha raporo abakuru b’ibihugu.”
Major Nyakundi avuga ko kuri ubu aho ingabo z’akarere zigenzura “impunzi zirimo kugaruka mu ngo zabo”.
Ibihugu by’akarere (Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda) byiyemeje kohereza abasirikare muri DR Congo bose barahageze ngo bajye mu bice M23 yari yarafashe.
M23 yari ifite itariki ntarengwa ya 30 Werurwe ngo ibe yavuye aho yafashe, ariko iyo tariki yararenze. Leta ya Kinshasa ivuga ko M23 itarimo gusubira inyuma ahubwo ikora igisa nabyo ariko ntigende.
Major Nyakundi yongeyeho ati: “N’ubu M23 irimo gusubira inyuma, inzego z’igenzura zirimo kugenzura uko gusubira inyuma kwabo mbere y’indi nama y’abakuru b’ibihugu kugira ngo dutangaze uko ibintu bimeze.”
Indi nama y’ibiganiro bya Nairobi biteganijwe ko izabera mu burasirabuza bwa Congo, aho biteganijwe ko izabera mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu irimo Goma, Bukavu n’indi
Uwineza Adeline