Mbere y’uko jenoside yakorewe abatutsi 1994 itangira, hari bamwe mu banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa MRND na CDR ku gingo irebana no kuvangura Abanyarwanda ari nabyo byagejeje kuri jenosode yakorewe abatutsi 1994.
Aba banyapolitiki, barwanyije bivuye inyuma ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal n’akazu ke bwarimo butegura jonoside yakorewe abatsi, babushinja ivanguramoko, uturere no guheza bamwe hagatoneshwa abandi.
Ibitekerezo by’aba banyapolitiki, byari bihabanye cyane n’ibyabo mu kazu ka MRD na CDR karangwaga n’urwango rukabije ku Batutsi , gategura ndetse kanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari itangiye, Aba banyapolitiki nibo bahereweho mu kwicwa bazira kwitandukanya n’ingabitekerezo ya gihezanguni yari igamije kurimbura Abatutsi, ubu tukaba twibuka ubutwari bagaragaje muri ibyo bihe byari bitoroheye Abanyarwanda by’umwihariko Abatutsi.
Kavaruganda Joseph
Kavaruganda wavukiye ahitwa i Tare mu Burundi mu 1935, ni naho yize amashuri abanza. Ayisumbuye ayakomereza mu Rwanda, aho yavuye ajya kwiga muri Kaminuza mu gihugu cy’u Bubirigi, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga muri filozofiya.
Mu mwaka w’1967, yagarutse mu Rwanda, aba umuyobozi w’icyohoze ari Ikigo cy’imari cyitwaga, Caisse d’Epargne.
Kuva mu mwaka w’1974 yagirwa Perezida w’Urukiko rurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga, akaba ari na we wari ushinzwe kurahiza umukuru w’igihugu. Kavaruganda yagiranye amakimbirane na Perezida Habyarimana Juvénal, ashingiye ku bibazo by’amategeko, ndetse bigera n’ubwo ashinja Habyarimana kudaha uburenganzira bwa Politiki amashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe. Ibyafatwaga nk’agasumbane hagati y’ayo mashyaka n’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND.
Kavaruganda yarwanyije ingengabitekerezo y’ivangura yiswe Hutu Power. Nk’umuntu wakoraga mu bijyanye n’amategeko, yaharaniraga ko abantu bose bagira uburenganzira ku gihugu cyabo, by’umwihariko Abatutsi bari baramenesherejwe mu buhungiro, yifuza ko bagaruka mu gihugu cyabo, ku bw’imishyikirano hagati ya Guverinoma yariho na FPR.
Ibyo byatumye abatari bashyigikiye ibitekerezo bye, kimwe n’itegurwa ry’amasezerano ya Arusha yagizemo uruhare, yo guhagarika intambara hagati ya Guverinoma yariho na FPR, bitishimirwa na bamwe mu bayobozi, bamwotsa igitutu, kivanze n’uko muri iyo myaka yabanjirije Jenoside, bagerageje kumwica inshuro nyinshi akarusimbuka.
Icyakora itariki ya 7 Mata 1994, ho ntiyabashije kurusimbuka, kuko ingabo zarindaga umukuru w’igihugu, zinjiye mu rugo rwa Kavaruganda, zihamukura zimwizeza ko zimujyanye ahantu hafite umutekano wizewe.
Ntibyatinze, kuko zamujyanye zikamwicira mu kigo cy’igisirikari ku Kimihurura, zikumira ko atabangamira irahira rya Guverinoma nshya y’abatabazi, yashyizweho mu buryo bunyuranyije n’amasezerano y’amahoro ya Arusha, nyuma gato y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida Habyarimana.
Nzamurambaho Frédérique
Yari Minisitiri w’Ubuhinzi akaba na Perezida w’Ishyaka rya PSD. Yavutse mu mwaka w’1942 mu Karere ka Nyamagabe. Ishyaka PSD yari ahagarariye, ni rimwe mu mashyaka yahanganye bikomeye n’ingoma ya Habyarimana, ndetse agira n’uruhare mu mishyikirano yaberaga i Arusha yo kugarura amahoro. Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira, abasirikari barindaga umukuru w’igihugu, bamwicanye n’umuryango we.
Mushimiyimana Jean Baptiste
Na we yari mu ishyaka PSD ari no mu bayobozi bakomeye mu yahoze ari MINITRAPE. Yavukiye mu Karere ka Ruhango mu wa 1954. We n’umugore we n’abana babiri bakuwe mu rugo rwabo rwari ku Kimihurura, bicwa n’abasirikari barindaga umukuru w’igihugu.
Agathe Uwilingiyimana
Uwilingiyimana wari waravukiye i Butare mu mwaka w’1953, akiga amashuri atandukanye harimo na Kaminuza y’u Rwanda, yakoze imirimo itandukanye ifite aho ihuriye n’Uburezi, akora no muri za Minisiteri zitandukanye aho nko mu mwaka wa 1992, yagizwe Minisitiri w’Uburezi wa mbere uturuka mu bataravugaga rumwe n’ubutegetsi, muri gahunda yo kugabana ubutegesti yari yumvikanweho hagati ya Perezida Habyarimana n’amashyaka atanu, ataravugaga rumwe n’ubutegetsi.
Muri izo nshingano yahawe, yagize uruhare mu gukumira itonesha ryariho mu mitsindire y’abanyeshuri no gutanga za buruse zo kwiga, ashyiraho imirongo yo guha bose amahirwe angana hatitawe ku kuba umututsi cyangwa umuhutu.
N’ubwo iyo myitwarire ye itari ishyigikiwe n’ubuyobozi bwariho, ntibyamubujije kugirwa Minisitiri w’intebe mu Rwanda mu mwaka w’1993, bituma yandika andi mateka yo kuba ari we mugore wa mbere wahawe iyi mirimo mu Rwanda.
Mu mikorere n’imyitwarire ye, yakunze gushyira imbere kurwanya icyenewabo, ruswa no kudashyigikira ivanguramoko mu banyarwanda.
Mu gitondo cy’itariki ya 7 Mata 1994, umunsi Jenoside yatangiriyeho, nyuma y’amasaha macye indege ya Perezida Habyarimana Juvénal ihanuwe, urugo rwa Agathe Uwilingiyimana witeguraga kujya gutanga ubutumwa bw’ihumure kuri Radio y’igihugu, rwagoswe n’ingabo zarindaga umukuru w’igihugu, yicwa hamwe n’umugabo we.
Icyakora abana babo uko ari batanu, n’ubwo byari bigoranye, babashije kurokoka bigizwemo uruhare n’umusirikari w’umunya Sénégal wari mu ngabo za MINUAR, bahungishirizwa ku mugabane w’u Burayi ari naho babarizwa kugeza ubu.
Jean de la Croix Rutaremara
Mu mwaka w’1958 nibwo yabonye izuba mu Karere ka Karongi. Na we yari umurwanashyaka wa PL, utarigeze anezezwa na Politiki yo kwimika urwango, bituma muri Jenoside yakorewe Abatutsi na we yicwa tariki 9 Mata 1994.
Mu banyapolitiki bishwe 13 Kigali today ibagejejeho, bamwe bazize ko bari Abatutsi abandi bazira ko barangwaga n’imikorere yo kurwanya imitegekere idahwitse y’ubuyobozi bwariho. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yabaga, bicwa ku ikubitiro, ngo batabangamira ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Muri abo uko ari 13 uretse Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe ushyinguwe mu gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda i Remera, abandi uko ari 12 bashyinguwe mu rwibutso rwa Rebero, ruherereye mu Karere ka Kicukiro, rukaba ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 14 y’Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali.
Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, bibukwa buri mwaka kuva mu mwaka wa 2006. Umuhango ukaba ubera ku rwibutso rwa Rebero tariki 13 Mata buri mwaka hanasozwa icyumweru cy’icyunamo.
Aba ari umwanya wo kubunamira no kuzirikana ubutwari bwabaranze, bwo kwitandukanya n’ikibi, kurwanya amacakubiri n’akarengane, ukaba n’umwanya wo kuzirikana ubwitange bw’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, kwimakaza ubumwe no kurushaho gushyira imbere intego y’uko Jenoside itazongera ukundi.