Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame azagirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri Benin, aho azanaganira na mugenzi we uyobora iki Gihugu, Patrice Talon.
Ni uruzinduko ruzatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata kugeza ku ya 16 Mata 2023 nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Perezidansi ya Benin.
Iri tangazo rivuga ko Perezida Paul Kagame azagirira uru ruzinduko muri Benin ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, aho bazakirwa ku Kibuga cy’Indege cya Cotonou kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata.
Iri tangazo rya Perezidansi ya Benin, rivuga ko Perezida Paul Kagame azanakirwa mu biro na mugenzi we Patrice Talon, bakagira ibiganiro by’umuhezo.
Nanone kandi Perezida Kagame na Talon bazakurikirana ishyirwaho ry’imikono ry’amasezerano y’imikoranire hagati ya Leta z’Ibihugu byombi, yo mu nzego zinyuranye zirimo indendo z’indege hagati ya Kigali na Cotonou ndetse no mu bukerarugendo.
RWANDATRIBUNE.COM