Musabyimana Gaspard uzwiho bapfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu gihugu cy’Ububiligi ,yagaragaje igihunga n’ubwoba yatewe n’amagambo Minisitiri w’Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda Bizimana Jean Damascene aheruka kumuvugaho, muri iyi minsi Abanyarwanda n’isi yose bibuka jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku nshuro ya 29.
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’igitangazamakuru “The East African” mu minsi ishize, Minisitiri Bizimana Jean Damascene yatunze bamwe mu rubyiruko rukomoka ku bantu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 nka Jambo ASBL ruba mu bihugu by’Amahanga , gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside ariko rukaba rukomeje kwidegembya rudakurikiranwa n’ubutabera .
Minisitiri Bizimana ,yakomeje avuga ko hari abandi bantu bakuze barimo uzwi cyane ariwe Musabyimana Gaspard ufite radiyo ikorera kuri murandasi ,gukoresha icyo gitangazamakuru cye mu gukwirakwiza imvugo z’urwango zishingiye ku ngengabitekerezo y’amacakubiri , guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ,ariko nawe akaba akidembya atarakurikiranwa n’ubutabera.
Nyuma y’amagambo ya Minisitiri Bizima, Musabyimana Gaspard yahise atanga impuruza avuga ko agiye guhita yishinganisha vuba na bwangu mu gihugu atuyemo cy’Ububiligi ,ngo kuko amagambo yamuvuzweho akomeye cyane n’ubwo aho atuye .hari ubwisanzure bwo kuvuga icyo ashaka.
Ati:” Amagambo Minisitiri Bizimana yamvuzeho arakomeye cyane, ubu nkaba ngiye kwishinganisha vuba na bwangu n’ubwo amategeko yo muri iki gihugu aha umuntu ubwisanzure bwo kuvuga icyo ashatse”
Musabyimana Gaspard, yakomeje avuga ko impamvu igiye gutuma yishinganisha vuba na bwangu, ari uko amagambo Minisitiri Bizimana yamuvuzeho ,ashobora guherekezwa no gutabwa muri yombi kwe”
Ati:” Kuva Minisitiri Bizimana yamvuzeho, buriya bari gupanga kunta muri yombi ariyo mpamvu ngiye guhita nishinganishasha.”
Musabyimana Gaspard, ni umwe mu Banyarwanda babarizwa mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera hanze, uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku karubanda, akoresheje radiyo yashinze izwi nka”Inkingi”
Yavutse kuwa 12 Werurwe , 1955 mu cyahoze ari Komine Nyamugali muri Perefegitura ya Ruhengeri ari naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.
Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri Kaminuza nkuru y’i Butare mu birebana n’uburezi mu mwaka wa 1981(Maîtrise en Sciences )de l’Education) ,iyo yakuye muri Kaminuza ya Pittsburgh muri USA mu birebana n’imiyobore no gucunga umutungo wa rubanda mu 1985(Administration et Gestion Publique) n’indi yakuye muri Kaminuza ya INTEC Bruxelles mu 2002 mu birebana n’’ikoranabuhanga(Maintenance des systèmes informatiques).
Yari umuyoboke ukomeye w’ishyaka MRND ryashinzwe n’uwahoze ari perezida Habyarimana Juvenal , ryateguye ndetse rishyira mu bikorwa Jenenoside yakorewe Abatutsi 1994 by’umwihariko urubyiruko rw’iri shyaka ruzwi ku izina ‘Interahamwe” akaba arirwo rwagize uruhare rukomeye mu gushyira iyo jenoside mu bikorwa.
Mu gihe Abanyarwanda baba bibuka Abatutsi bazize jenoside mu 1994, Musabyina Gaspard abinyujije kuri icyo gitangazamakuru cye akunze kumvikana avuga ko muri ibyo bihe, nawe aba arimo kwibuka abe baguye mu ntambara yari ihanganishije FPR Inkotanyi n’ingabo za EX-FARDC mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri hagati y’Umwaka wa 1990 na 1994 .
Ni imvugo imeneyerewe cyane ku Banyarwanda baba muri Opozisiso ikorera mu mahanga, bakunze kuvuga ko mu Rwanda habaye”Double Genocide”cyangwa se “Genocide Hutu”, bagamije gupfobya iyakorewe Abatutsi 1994 no guharababika abahoze ari Abayobozi ba FPR Inkotanyi bayihagaritse, bari mu buyobozi bw’u Rwanda muri iki gihe.
Benshi mu bakurikiranira hafi Abanyarwanda baheze mu buhungiro baba mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, bemeza ko impamvu ibatera gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi 1994, iterwa n’uko benshi muri bo bahoze ari abambari b’ubutegetsi bwa MRND-CDR, bwayiteguye bukanayishyira mu bikorwa bagamije guhishyira uruhare bayigizemo.
Uyu Musabyimana nta bwenge namba! Nonese kwishinganisha bimubuza gutabwa muri yombi?!!