Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakuriye inzira ku murima abibwirako Guverinoma ye ifite gahunda yo kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, atanga n’impamvu zikomeye zituma ubutegetsi bwe butazigera buhirahira kwemera ibyo biganiro .
Ni ibyagarutsweho na Perezida Felix Tshisekedi kuri uyu wa 13 Mata 2023, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa ari kumwe na mugenzi we w’Ubusuwisi Alain Berset , umaze iminsi ibiri mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iki kiganiro ,Perezida Felix Tshisekedi yabajijwe kuri gahunda guverinoma ye ifite ku ngingo irebana no gutegura ibiganiro n’umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ubushake mu kubahiriza ibyo usabwa, birimo guhagarika imirwano no kurekura uduce wari warigaruriye nk’uko bikubiye mu myanzuro ya Luanda na Nairobi.
Kuri iyi ngingo, Perezida Tshisekedi yasubije abibwira ko hari ibiganiro Guverinoma ya DRC iteganya kugirana na M23 , bakura amarwe mw’isaho kuko igihugu cye kititeguye ndetse kitazigera cyemera ko ibyo biganiro bibaho nk’uko benshi bamaze iminsi babitekereza.
Ati:” Ndabivuga kandi nzakomeza kubisubiramo ko nta biganiro duteze kugirana na M23 ndetse ntibiteze kubaho kuko tuzi neza abaduhungabanyiriza umutekano.”
Perezida Tshisekedi, yakomeje avuga ko ubutegetsi bwe buzi neza icyo M23 n’abayishyigikiye bagamije mu gusaba ibiganiro na Leta ya Congo ndetse ko ariyo mpamvu guverinoma ayoboye, itadateze kwemera ibyo biganiro.
Ati:” Tuzi neza icyo M23 n’abayishyigikiye bagamije . Barasaba ibiganiro kugirango bazabone uko bacengera inzego zacu maze nyuma bazigumure, badusaba ibidashoboka bagamije kugera ku ntego zabo.”
Yongeye ho ko umwanzuro uheruka gufatwa n’intekonshingamategeko ya DRC uvuga ko nta biganiro bigomba kubaho hagati ya Guverinoma na M23, ari nta kuka ndetse ko DRC hari byinshi yigiye ku mateka nkaya .
Perezida Felix Tshisekedi, atangaj ibi mu gihe benshi bari biteze ko ashobora kuva ku izima akaba yakwemera ibiganiro na M23, bitewe n’uko uyu mutwe umaze iminsi uri gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda na Nairobi igamije guhoshya amakimbirane.
Benshi bafashe aya magambo ya Perezida Felix Tshisekedi nko kwivuguruza , bitewe n’uko yari amaze iminsi atangaza ko Guverinoma ye izagirana ibiganiro na M23 ,mu gihe uyu mutwe waba wemeye kurekura ibice byose wigaruriye muri teritwari ya Rutshuru na Masisi, ugasubira mu birindiro byawo bya kera biherereye mu gace ka Sabyinyo ari nabyo uri gukora muri iyi minsi.
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC, bavuga gukomeza kwingira kwa Guverinoma ya DRC yanga ibiganiro na M23, bizatuma uyu mutwe wisubiraho ukaba wakongera kwisubiza ibice byose urimo kurekura muri iyi minsi ndetse ukaba wakwagura imirwano ,mu gihe guverinoma y’iki gihugu yakomeza kugaragaza ubushake bucye kuri iyi ngingo .
uyu mu perezida ntazi ibyo akinisha. Ashobora kuzisama yasandaye.
Reka mbacire umugani mbabambuze umugano harabaye ntihakabe hapfuye umbwa n imbeba hasigara inka n ingoma kera habayeho umugore n umugabo babyarana abahungu babiri umwe abamunini akandi kabagato cyane nyuma ababyeyi bamaze gupfa cyakigabo kini kigira ubusambo bw’imitungo basigiwe,giti si mvukana nawe karakubiwa karamuhunga kageze kumuturanyi aragacumbikiraati ihangane nange byambayeho ariko subirayo n ubwo uri gato urashoboye gasubirayo ka gikubita uru shyi ryiza cyikubita hasi yegutse ahaguruka yitotomba ati henganze nice akakantu kubera isoni zamukoze m’uruhame ka kagabo gatoya kugirango kamwice neza gatangira gusubira inyuma gateza ubwega kamuhunga kereka abantuko katagikeneye kurwana na cyakigabo ariko ubwo akagabo karimo kureba abashungereyenimba bagafana cyakigabo kirakomeza kiraza hirya hino urusaku arirwose,kubita!Kubita!! Ikigabo nacyo kigahonda mu gatuza giti nda kwica akagabo kagarukana ubukana bwinshi cyaneee!! Kamukubita umugeri wo mugatuza aratumbagira aragaruka yikubitahasi arapfa.sijye wahera