Ndasingwa Landouard
Uyu munyapolitiki wari uhagarariye ishyaka riharanira ukwishyira ukizana PL (Parti Libérale), yabifatanyaga n’ubucuruzi, kuko yari nyiri Hotel Chez Lando, benshi bamuzi ku izina rya Lando.
Ndasingwa wari warize mu Rwanda, agakomeza na Kaminuza zitandukanye zo mu gihugu cya Canada, nyuma yo kurangiza yagarutse mu Rwanda, ashingwa imirimo inyuranye. Ariko ubutegetsi bwariho ntibwahwemye kumushinja kuba icyitso cy’Inkotanyi, aho yanabifungiwe mu mwaka w’1990.
Ubwo yari Minisitiri w’umurimo n’imibereho myiza muri Guverinoma y’inzibacyuho ya Habyarimana, yashyizweho nyuma y’amasezerano ya Arusha, ni we mututsi wenyine wayibarizwagamo.
Yakunze kurangwa no kurwanya akarengane, aharanira ko habaho ukwishyira ukizana kw’Abanyarwanda bose nta vangura.
Jenoside igitangira tariki ya 7 Mata 1994, ingabo zarindaga umukuru w’igihugu zamukuye mu rugo iwe, hamwe n’umugore we Hélène Pinski wari umunya Canada bari barabyaranye abana babiri, bose hamwe zirabica.
Rucogoza Faustin
Yabarizwaha mu Ishyaka rya MDR, ari Minisitiri w’Itangazamakuru. Ubwo Radio RTLM yari ikomeje umugambi wayo wo gucamo Abanyarwanda ibice, no kubabibamo urwango, Rucogoza mu mwaka w’1993, yamaganye imvugo zanyuzwaga kuri iyi Radio, kandi n’ubwo yari iy’abayobozi bari bakomeye muri icyo gihe, ntibyamubujije kuyihanangiriza, no kuyisaba kudakomeza gukora inkuru n’ibiganiro byari mu murongo wo gutiza umurindi amacakubiri.
Rucogoza n’umugore we n’abana, indege ya Habyarimana igihanurwa tariki 6 Mata 1994, barafashwe, bajyanwa mu kigo cy’ingabo zarindaga umukuru w’igihugu, ari naho biciwe bukeye bwaho.
Ngango Félicien
Yari umuyobozi wungirije w’ishyaka PSD ari n’umwe mu mpirimbanyi zikomeye zaryo. Yari no ku rutonde rw’abanyapolitiki b’iryo shyaka bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano y’amahoro yo muri Arusha mu gihe cy’igabana ry’ubutegetsi.
Ibitekerezo byakunze kumuranga, bishyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya irondabwoko, ubuyobozi bwariho, bwarabirwanyije kugeza ubwo yicwa tariki ya 7 Mata muri Jenoside.
Kameya André
Uyu mugabo wari waravukiye mu Karere ka Gisagara mu mwaka w’1946, ni umwe mu bashinze Ishyaka PL, aba no mu bayobozi bakuru baryo, akaba yarabaye umunyamakuru wa ORINFOR, akanashinga ikinyamakuru cyitwa Rwanda rushya, cyahanganaga n’ibindi binyamakuru byari bishyigikiye ubutegetsi bwariho.
Ibitekerezo bye byo kurwanya urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda yarabizize, kugeza ubwo muri Kamena 1994, yishwe akuwe muri St Paul, aho yari yahungiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Venantie Kabageni
Yavukiye mu cyahoze ari Komini Kayove, ubu ni muri Rutsiro mu mwaka w’1944. Yari mu ishyaka rya PL anaribereye Visi Perezida wa mbere, akaba yari no ku rutonde rw’abagombaga guhagararira iryo shyaka mu nteko ishinga amategeko. Yiciwe i Butamwa mu gitero cy’abicanyi bamurashe amasasu muri Mata 1994.
Charles Kayiranga
Yari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera, akaba no mu ishyaka rya PL. Yavutse mu w’1949 mu Karere ka Nyanza. Jenoside igitangira, Ingabo zarindaga umukuru w’Igihugu zamwicanye n’umuryango we ku Kimihurura
Maître Niyoyita Aloys
Yavukiye mu cyahoze ari Komini Nyamutera mu mwaka wa 1954. Yari mu ishyaka rya PL abifatanya n’umwuga wo kunganira abantu mu by’amategeko (Avocat), akaba ari na we wari kuzaba Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma y’inzibacyuho itarigeze ibaho, kubera ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo gutsemba Abatutsi. Na we yishwe muri Mata 1994, azizwa ko atigeze ashyigikira na rimwe imikorere idahwitse ku butegetsi bwa Habyarimana.
Augustin Rwayitare
Yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukara, ubu ni mu Karere ka Kayonza mu mwaka w’1956. Yabaye umuyobozi muri Minisiteri y’umurimo n’imibereho y’Abaturage, akaba yari mu ishyaka PL, aho yarwanyije ingoma ya Habyarima. Muri Jenoside, Interahamwe n’abasirikari bamukuye iwe tariki 20 Mata 1994, bajya kumurasira mu muhanda wari ruguru y’aho yari atuye.