Umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yatangaje ko umutwe w’inyeshyamba wa FDLR wasize ukoze amahano mu Rwanda ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ko utakiri ikibazo ku Rwanda ngo ko ahubwo uwo mutwe uteje ikibazo igihugu cye cya Congo
Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Mata 2023, ubwo yashimangiraga ko umutwe w’inyeshyamba wa FDLR utakiri ikibazo ku gihugu ku Rwanda ubwo yagiraga ati “FDLR, ni abarwanyi bake basigaye, uyu munsi ahubwo bateje ikibazo DRC gusa, kuko babaye abo gufunga imihanda buri munsi. Ntibagitera na busa u Rwanda kandi ntibagifite impamvu ya politike yo kurwanya u Rwanda”
Mu mirwano yatangiye mu mwaka ushize, ikaba inagikomeje kugeza uyu munsi ya M23 n’ingabo za DR Congo, abategetsi b’u Rwanda bashinje ingabo za Congo gufatanya na FDLR kurasa mu Rwanda no kugerageza guhungabanya umutekano, ariko siko biri, ahubwo ni iturufu u Rwanda rurisha mu gushoza intambara ku gihugu cya Congo
Uburasirazuba bwa DR Congo bwugarijwe n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irenga 100. M23 ishinja leta ya DR Congo gukorana n’imwe muri y’inyeshyamba harimo na FDLR, gufatanya na yo kuyirwanya. Ibyo leta ya Kinshasa yaabihakanye.
Ibihugu by’u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda byohereje ingabo zo kurinda ibice byari byarafashwe na M23 mu gihe ibihugu by’akarere birimo gushaka umuti w’aya makimbirane yatumye abantu barenga ibihumbi 500 bahunga ingo zabo muri Kivu y’amajyaruguru.
Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushoza intambara ku gihugu cya Congo rwihishe inyuma ya M23 rwitwaje kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa FDLR utagishoboye no kuba wanarota gutera u Rwanda
Hakomeje kwibazwa umuti w’iki kibazo cyo kwitana bamwana hagati y’igihugu cy’u Rwanda na Congo, Aho congo ishinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe w’inyeshyamba wa M23, u Rwanda narwo rugashinja Congo kwifashisha umutwe w’inyeshyamba wa FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Aha iyo umuntu ahageze yibaza ninde uvugisha ukuri? Hakibazwa ngo amaherezo azaba ayahe?
Tuzabibagezaho mu nkuru izakurikira
Uwineza Adeline
Nonese niba M23 atari ikibazo ku rwanda ni gute Fdrl yo yakiba ku banyecongo! Ariko buriya ikintu kitwa gushyira mu gsciro cyaratwihishe?