Uhuru Kenyata wahoze ari perezida wa Kenya akaba n’umuhuza mu biganiro bya Nairobi hagati ya guverinoma ya DRC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu, yashyize hanze impamvu ikomeye iri gutuma kumvikana hagatiya M23 na Kinshasa bikomeza kuba ingorabahizi.
Ejo kuwa 13 Werurwe 2023,Uhuru Kenyata yagiranye ibiganiro na Huang Xia intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU mu karere k’Ibiyaga bigari, ku kibazo cy’umutekano mu cye mu burasirazuba bwa DRC by’umwihariko ku makimbirane amaze igihe ahanganishije umutwe wa M23 na Kinshasa.
Muri ibi biganiro, Uhuru Kenyata yabwiye Huang Xia ko kumvikana hagati ya M23 na Guverinoma ya DRC , bikomeje kugorana bitewe n’uko nta kizere buri ruhande rufiteye urundi.
Ati:” ikibazo cyo kwizerena hagati y’impande zihangaye nicyo gikomeje kuba ipfundo ryo kutagera ku bwumvikane.”
Yakomeje avuga ko iki kibazo, ari imwe mu ngingo zikomeye zigiye gushyirwamo imbaraga mu biganiro bya Nairobi hagati ya Guverinoma ya DRC n’imitwe yitwaje intaro, kugirango impamvu zituma hatabaho kwizerana zishakirwe umuti.
Uhuru Kenya, yari aheruka gutangaza ko M23 igomba kujya mu biganiro bya Nairobi biteganyijwe muri uku kwezi kwa Mata 2023, bitewe n’uko uyu mutwe urimo kubahiriza ibyo usabwa byose bikubiye mu myanzuro ya Launda na Nairobi yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere.
Ni nyuma yaho M23, yari yemeye guhagarika imirwano no kurekura uduce twose yari yarafashe muri teritwari ya Rutshuru na Masisi ikadusiga mu ma bugenzuzi b’Ingabo za EAC.
Gusa ejo kuwa Kane, Perezida Felix Tshisekedi yongeye kumvikana akurira inzira ku murima abari biteze ko guverinoma ya DRC ,nayo ishobora kwemera ibiganiro na M23 nyuma yaho uyu mutwe uatngiye kubahiriza ibyo usabwa byose.