Jack Teixeira umusore w’imyaka 21 ubarizwa mu ngabo zirwanira mu kirere za USA ucyekwaho gushyira hanze amabanga ya Minisiteri y’ingabo za USA(Pantagon ) harimo n’arebana n’intambara Uburusiya buhanganyemo na Ukraine, yatawe muri yombi ejo kuwa Kane aho agomba kwitaba urukiko kuri uyu wa 14 Mata 2023.
Yatafatiwe i Dighton muri Leta ya Massachusetts ahatuye umuryango we, igikorwa cyagizwemo uruhare n’urwego rwa USA rushinzwe ubutasi bw’imbere mu gihugu FBI(Federal Bureau of Investigation ).
Arashinjwa kumena amabanga y’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ,nyuma yo gufata akohereza amakuru y’ibanga yo ku rwego rwo hejuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyamba zitandukanye, bigatuma imigambi y’iki gihugu ku ntambara yo muri Ukraine n’ibindi bibazo birebana n’umutekano wacyo ijya ku karubanda.
Jack Teixeira, yari umukozi w’urwego rw’ubutasi rw’ingabo za USA muri Massachusetts ,aho yakoraga nk’inzobere mu ikoranabuhanga .
Yanamenyekanye nk’umuyobozi w’itsinda ry’ibiganiro kuri internet, aho izi nyandiko zikubiyemo amabanga ya Pantgon aheruka gushyirwa hanze zagaragaye bwa mbere.
Kujya hanze kwaya mabanga, byatumye USA ibura ayo icira nayo imira nyuma yaho bigaragaye ko iki gihugu cy’igihangange ku Isi, gitata Abayobozi b’ibihugu bisanzwe ari inshuti zakadasohoka n’abandi bafatanyabikorwa bacyo, ziyakuye mu kumviriza telefoni zabo.
Byanagaragaye kandi ko USA, ifite uruhare rukomeye mu gutuma intambara hagati ya Ukarine n’Uburusiya ibaho ndetse irushaho gukomera, hanagaragara imigambi iki gihugu gifite kugirango Uburusiya buyitsindwe .