Abasesenguzi bakomeje kwibaza niba ibyo Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangarije mu kiganiro yarimo agirana n’itangazamakuru ubwo yari kumwe na Perezida w’u Busuwisi wagiriye uruzinduko muri Congo byaba bifite ishingiro.
Ubwo Perezida Felix Antoine Tshisekedi yabazwaga n’umunyamakuru niba Guverinoma y’Igihugu cye yiteguye kuganira na M23, Perezida Tshisekedi yahise abitera utwatsi yivuye inyuma ati “Ndabivuga kandi nzakomeza kubisubiramo ko nta biganiro duteze kugirana na M23 ndetse ntibiteze kubaho kuko tuzi neza abaduhungabanyiriza umutekano.
Tshisekedi yavuze kandi ko ibyo byemejwe mu biganiro by’amahoro ko abo barwanyi bagomba “kubanza kujya i Kitchanga muri Kivu y’amajyaruguru nyuma, bakazurizwa indege ibajyana i Kindu umujyi uri mu burengerazuba mu ntara ya Maniema aho bazasubirizwa mu buzima busanzwe n’ingabo za Angola zizoherezwa vuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abakurikiranira hafi iby’iyi nzira yo gusubiza mu buzima busanzwe abo barwanyi babiha amahirwe make bahereye kera ku bahoze ari abarwanyi bo mumitwe, itandukanye bagiye bashyirwa mu bigo bigamije kubasubiza mu buzima busanzwe, nyuma bageramo bakicirwamo n’inzara bagasubira mu ishyamba,aha twavuga nk’ikiigo cya Mubambiro,Kamina n’ahandi.
Iyi nzira kandi ku ruhande rwa M23 biragoye ko bayizera bahereye ku byari bimaze kugerwaho na Leta ya Congo, ubwo uyu mutwe wari warambitse intwaro hasi ahagana muri 2013, ndetse hakaza gupfundikwa amasezerano yaganishaga ku mahoro,nyuma Leta ya Congo ikaza kubivamo ahubwo igatangiza imirwano kuri uyu mutwe wa M23 yatumye abo barwanyi begura intwaro bakigarurira uduce twinshi.
Ikindi gikomeje kwibazwa kuri Leta ya Congo iyi nzira yagombye gushoboka ari uko ingabo za Leta zatsinze umutwe wa M23 ku rugamba ariko kugeza ubu ku rwego rw’intambara abarwanyi ba M23 bahagaze bwuma cyane ko bigaragazwa n’uduce twinshi uyu mutwe wigaruriye mu gihe gito, ingabo za Leta zigakizwa n’amaguru.
Mu kiganiro Umuvugizi wungirije wa M23 ku rwego rwa politiki Bwana Canisius Munyarugerero yagiranye na Rwandatribune yavuze ko imvugo za Perezida Felix Antoine Tshisekedi, zirimo uburyarya bwinshi, n’ibitekerezo byo gukurura intambara mu Karere cyane ko ibyo yaraye atangaje bihabanye n’ukuri ku masezerano ya Luanda, gusa ku ruhande rwa M23 baracyategereje ko Leta yazaza bakaganira nayo.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yanyujije kuri Twitter we asanga ntawundi muti w’ibibazo biri muri Congo wabaho atari ibiganiro, abivuga agira ati “Kugira ngo ibyo bishoboke, igihe cyose nta biganiro bya politiki biri hagati ya M23 na Guverinoma ya Kinshasa kugira ngo bumvikane ku nzira zo guhagarika burundu ibitera amakimbirane, M23 ntabwo iteze gushyira hasi intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bayo icyabahagurukije kitaragerwaho.
Mwizerwa Ally
ni banavanga ingabo nta kuva muli Kivu…. iyo igomba kuba imwe muli conditions zo kumvikanaho bitaba ibyo bigaseswa…. rugakizwa numuheto kuko aho kwicwa uteze ijosi wagwa kukibuga urasana..