Bamwe mu baturage b’Akarere ka Gakenke baravuga ko bahangayikishijwe n’imbwa bikekwako zo zikurwa mu bindi bice ‘zikakajugunywa’ muri ako karere aho ngo zibarya zikabarira n’amatungo magufi.
Ni ikibazo kimaze igihe kivugwa mu itandukanye irimo Nemba, Muhondo, Muyongwe, Rushashi na Ruli; imirenge ikora ku muhanda mugari Kigali-Rubavu.
Amakuru atangwa n’abo baturage agaragaza ko bene ziriya mbwa ziba zimbaye amaherena n’ibikapu kandi zifite amakare, bakaba bahuriza ku kuvuga ko zijugunywa mu nsisiro batuyemo n’abazungu.
Twagiramungu Jean Bosco, umwe muri abo baturage utuye mu Murenge wa Nemba yabwiye RwandaTribune.com ati, “Izo mbwa zazanywe n’abazungu mu modoka maze bazijugunya inaha, ubu nta mubyeyi ugitinyuka gutuma umwana ari wenyine kandi ubu ntabwo ziri muri uyu murenge gusa kuko zimaze gukwira hose,”
Uwiragiye Albertine, undi muturage yunzemo ati “Dore nk’ubu ejobundi zaririye ihehe 2 kuri uriya musozi, ziherutse kandi no kwica ingurube 3 z’umuturanyi wanjye; ikibazo cy’izi mbwa kiraduhangayikishije bikomeye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias avuga ko ikibazo cya ziriya mbwa bamaze kukimenya gusa ngo ntabwo bapfa guhita bemeza inkomo yazo.
Uyu muyobozi yatangarije RwandaTribune.com ko akarere gahatanyije n’ikigo gishinzwe ubuhinze n’ubworozi (RAB) bamaze gutumiza imiti yo kwica ziriya mbwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.
Ati “Twabibonye mu minsi yashize ko izo mbwa zimaze gukwira, nk’inama y’umutekano itaguye twaketse ko izi mbwa zaturutse mu mijyi duturanye,”
Akomeza agira ati “Hari abaturage biha gucirira imbwa nta bushobozi bafite babura icyo kuziha bakazita ariko ubu twatumyeho imiti yokuyizica RAB yarabitwemereye kandi izadufaha kuzitega”.
Inzobere mu buzima bw’amatungo magufi zivuga ko abantu bakwiye kwitondera imbwa by’umwihariko iziruka ku gasozi cyane ko zishobora kubatera indwara zinyuranye zirimo iy’ibisazi mu gihe zibarumye.
Emmanuel Bizimana